Perezida Kagame yavuze ko yumva ububabare bw'impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal.

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe abwira urubyiruko rwo mu Rwanda kutirukira guhungira ibibazo bafite mu mahanga, ahubwo ko bagomba kuguma mu gihugu bagafatanya kubishakira ibisubizo, kuko aho bajya na ho babihasanga.

Ati "Nkababwira nti nshobora gutega ko mu gihe gito, aho mugiye bazaba babirukana babasubiza aho mwaturutse, aho hari mu myaka 15 ishize...ndavuga ibi mbibutsa ko hari ibibazo ahantu aho ari ho hose, muri Afurika, mu Rwanda, hari ibibazo, ibyo ntibishidikanywaho, ariko dukwiye guhangana n'ibyo bibazo, ariko dukwiye kwibanda ku guhangana n'ibibazo byacu aho kubihunga."

"Rero rubyiruko, ubutumwa bwanjye kuri mwe ni ukubabwira ngo ntiduhunge ibibazo, kuko n'aho muhungiye muzahasanga ibibazo, bishobora no kuba ari byo byinshi, by'umwihariko igihe bagusubije iwanyu...Mumenye ko hari ibibazo, mugerageze mutsindwe, ariko ntimunanirwe kugerageza."

Uwari uyoboye ikiganiro yamubajije niba kuba aburira urubyiruko ko bashobora kwirukira mu bihugu by'amahanga ejo bakazabirukana babasubiza iwabo, ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kujya rwakira impunzi n'abasaba ubuhungiro bo mu bihugu bitandukanye, Perezida Kagame amusubiza ko impamvu itandukanye n'iyo.

Yagize ati "Hashize igihe dutangiye kubakira...Twatangiye kwakira abantu bo muri Libya, iyo gahunda turacyayikomeje kugeza n'uyu munsi. Abantu bo mu bice bitandukanye byo ku mugabane by'umwihariko, dukorana IOM na HCR, bakabazana mu Rwanda, abashaka gusubira iwabo bagasubira iwabo, abafite ahandi bashaka kujya hemewe bakagenda, hanyuma kandi abandi badashaka kugenda cyangwa badafite aho bajya tubatuza mu gihugu cyacu."

Yongeyeho ati "Ni gahunda twashyizeho kandi binavuye ku masomo twize nk'igihugu, twize amasomo menshi, by'umwihariko njyewe mubona hano, nabaye impunzi imyaka 24, mba mu nkambi y'impunzi, rero numva ubwo bubabare, bituma niba tubasha kugira na gito twafasha abantu bazenguruka hirya no hino badafite aho bajya, mu bushobozi bwacu buke, tugomba kugira icyo dukora."

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, AU na HCR byashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi n'abasaba ubuhungiro, bagacumbikirwa i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n'amahoro ariko ntizibigereho.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n'amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk'uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Imibare yo kugeza ku wa 22 Mata 2025 ubwo hakirwaga icyiciro cya 21 cyari kigizwe n'abagera kuri 137 yagaragazaga ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi n'abimukira 2623.

Muri abo abagera kuri 2140 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu, birimo Suède yakiriye 255, Canada yakiriye 656 na Norvège yakiriye 225.

Hari kandi u Bufaransa bwakiriye 194, Finlande yakiriye 236, u Buholandi bwakiriye abantu 52, u Bubiligi bwakiriye 72, Amerika yakiriye 318 n'u Budage bwakiriye 132.

Benshi muri izi mpunzi ni zikomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y'Epfo, n'ubwo hari n'abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y'Uburengerazuba bahafashirijwe.

Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 22 Mata 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi n'abimukira baturutse muri Libya bangana na 555 bo mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia Sudani y'Epfo, Somalia, Sudani, Mali na Cote d'Ivoire.

Ubuzima bwabo bukurikiranwa umunsi ku munsi na Leta y'u Rwanda binyuze muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) na HCR, ku bufatanye n'abaterankunga barimo Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi na Denmark.

Amasezerano na Amerika

Muri Kanama 2025 kandi u Rwanda rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka bimwe mu bikubiye mu masezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana.

Binyuze mu biganiro by'impande zombi, u Rwanda rushobora kuzongera umubare w'abimukira rwakira, bakarenga 250.

Aba bimukira ntabwo bazaguma mu Rwanda mu gihe batabyifuza, ahubwo bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu.

Nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Amerika, kuko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe, kurangiriza igihano mu kindi gihugu.

Abazakirwa ni abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n'abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.

U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda.

Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y'umurimo, serivisi z'ubuzima ndetse n'aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, banagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'igihugu.

Ikindi ni uko Amerika izagenera inkunga u Rwanda, nubwo ibijyanye n'ingano yayo cyangwa indi miterere yayo bitagarutsweho.

Perezida Kagame yavuze ko yumva ububare bw'impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24
Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-yumva-ububare-bw-impunzi-kuko-na-we-yabaye-mu-nkambi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)