CRBC iri mu bigo bya mbere byakomeje imirimo yabyo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bifatanye n'ubuyobozi kubaka igihugu cyari cyabaye umuyonga.
CRBC yomgeye kumvikana mu mitwe y'Abanyarwanda cyane, nyuma y'uko Minisiteri y'Ibikorwaremezo itangaje ko ari yo bafatanyije kugira ngo mu Rwanda hamurikwe drones zitwara abantu.
Ni drones zizwi nka 'eVTOL' zikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%. Imwe itwara abantu babiri cyangwa ibilo birenga 620 by'imizigo.
Ishobora kugenda intera y'ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.
Umuyobozi Mukuru wa CRBC mu Rwanda, Huang Qilin, ati 'Turi inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda. Turi ikiraro gihuza udushya two mu Bushinwa n'utwo mu Rwanda. Turashaka ko u Rwanda ruba icyitegererezo muri Afurika.'
CRBC iri mu biganiro na Guverinoma y'u Rwanda harebwa uburyo iri koranabuhanga ry'izi ndege ryakwagurwa, bigafasha mu bijyanye n'ubwikorezi ariko hatibagiwe n'ubukerarugendo.
Yavuze ko bashaka kugira uruhare rukomeye cyane mu mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu kurugezamo ikoranabuhanga rigezweho.
Ati 'Ndasaba n'ibindi bigo byo mu Bushinwa n'ahandi ku Isi kuza gushora mu Rwanda. U Rwanda kiri mu bihugu byiza mu bijyanye n'ishoramari.'
Huang Qilin yavuze ko bamaze gukora ibikorwa bihambaye mu iterambere ry'ibikorwaremezo, aho 70% by'imihanda ya kaburimbo mu Rwanda ari bo bayubatse.

Yavuze ko bamaze gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye ifite aho ihuriye n'ubwubatsi irenga 60 imaze gutangwaho arenga miliyari 1$.
Ati 'Nawe tekereza igihe tumaze. Dushaka ko u Rwanda rugera ku ntego yarwo yo kuba igihugu gikize tubigizemo uruhare. Turashaka kurenza imyaka 100 turi mu Rwanda. Iyo myaka izajyana n'ibikorwa bigaragara.'
Mu mishinga CRBC harimo umuhanda wa Kivu Belt Kivu unyura ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ukanyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi wuzuye mu 2017.
Mu myaka 15 ishize bubatse imihanda y'ibilometero 36 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali. Mu myaka irindwi ishize na bwo batangiye undi mushinga wo kubaka imihanda ireshya n'ibilometero 54.
Ati 'Mu myaka itatu ishize twasoje umushinga wo kubaka Umuhanda Sonatubes-Gahanga. Ni umuhanda ukomeje kugira uruhare mu iterambere.'
Uretse imihanda, CRBC yagize uruhare rukomeye no mu kubaka ibindi bikorwaremezo. Na bo bafite ukuboko mu iyubakwa ry'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cy'i Bugesera, biteganyijwe ko kizuzura mu 2028, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n'imizigo ipimye toni ibihumbi 150.
Huang Qilin yavuze ko bari kugira uruhare mu kubaka inyubako y'ibanze yifashishwa n'abagenzi bagiye gukora ingendo.
Ati 'Ni inyubako izakoreshwaho ibyuma bipima toni zirenga ibihumbi 10. Ni yo nyubako izaba ari nini mu Rwanda ndetse ikoresheje ibyuma bingana uko.'
CRBC ni yo iri kugira uruhare mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugezweho, uhuza imijyi ya Mombasa na Nairobi ufite ibilometero 472.
Uyu muyobozi yavuze ko bafite intumbero ko kubaka undi uhuza Kenya na Uganda.

Mu Rwanda umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ukunda kugarukwaho cyane, ni uhuza u Rwanda na Tanzania.
Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.
Iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw'u Rwanda ni cyo byitezwe ko inzira ya gari ya moshi yerekeza mu Rwanda izanyuramo, ndetse n'aho umuhanda uzaca hamaze gushyirwa ibimenyetso.
U Rwanda rusabwa arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy'uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.
Ati 'Icyo twifuza ni uko dushingiye ku bushobozi bwacu, igisabwa cyose twagikora kugira ngo hubakwe umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda. Yaba ari umuhsinga mwiza.'
CRBC ifite amashami arenga 30 mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Buri shami riba rifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga igihugu gifite ku rugero rwo hejuru.
Mu 2024 habarugwaga imihanda ingana n'ibilometero 1500 yubatswe na CRBC muri Afurika y'Iburengerazuba. Mu myaka 50 yari ishize igeze mu Rwanda CRBC yari imaze guhanga imirimo irenga 500.000, ikagira abakozi barenga 2200 b'Abanyarwanda bangana na 96% by'abakozi bose, 20% bakaba abagore.
