Mu bisanzwe, hari ibigo bitandukanye by'ubwishingizi bwo kwivuza bikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugenzura ko ugiye kwivuza ari umunyamuryango koko, aho bimwe bikoresha uburyo bwo kugenzura ibikumwe, isura cyangwa ubundi. Gusa kuri RSSB si ko byari bimeze kuko ahenshi bakoreshaga impapuro n'ahatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga hakaba nta buryo bwo gusuzuma ko ugiye ari umunyamuryango by'ukuri.
Ubwo RSSB yaganiraga n'itangazamakuru ku wa 10 Nzeri 2025, Umuyobozi Mukuru wayo, Regis Rugemanshuro, yavuze ko intego yabo ari uko bazageraho nta koreshwa ry'impapuro muri serivisi zabo zose, ndetse nta n'umunyamuryango uzongera gukora urugendo hari serivisi agiye gusaba, ibyiswe 'Zero Paper, Zero Trip'.
Yagaragaje ko serivisi z'uru rwego zigeze kuri 70% zishyirwa ku ikoranabuhanga, kandi ko hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo ziba 100%.
Ati 'Twizera ko umwaka wa 2026/2027 uzarangira ari 'Zero Paper Zero Trip', bivuze ko ibigega byose bya RSSB na serivisi, bizaba nta mpapuro zikoreshwa.'
Yagaragaje ko kuri ubu Ikigega cy'Abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara ndetse n'icya EjoHeza, ari byo bimaze kujya ku ikoranabuhanga ku kigero cya 100%, aho ababikoresha bashobora kubona serivisi zose bakeneye batavuye aho bari.
Ati 'Bigabanya igihe byatwaraga, bikagabanya gusiragizwa, ndetse bikanongera gukorera mu mucyo. Nko mu bijyanye n'ubuvuzi, ibijyanye n'uburiganya ubasha kugenzura buri rupapuro, ubanza ari na yo mpamvu byatindaga [kwishyura], ariko ubu ngubu nubwo biri ku ikoranabuhanga igice hari icyo byagabanyije.'
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RSSB, Ngendakuriyo Lionel, yavuze ko bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari, 2025/2026 hatazaba hagikenewe umukozi wa RSSB ujya gukorera ku bitaro kugenzura abanyamuryango, ahubwo ko hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga rya 'facial recognition', ku buryo hifashishijwe telefone hazajya hagenzurwa isura bikamenyekana ko uwo muntu ari umunyamuryango, ubundi agahabwa serivisi.
Ati 'Turashaka gutangirana n'uyu mwaka, aho umurwayi atazongera gukora ku mpapuro, ahubwo uzajya wandikirwa imiti na muganga nugera no kuri farumasi babirebe bifashishije ikoranabuhanga babone imiti yose muganga yakwandikiye, ibyo rero bizarinda amakosa cyangwa kwibeshya umuganga cyangwa ukora muri farumasi ashobora kugira, ikindi ni uko bizanarinda uburiganya.'
'Vuba aha turatangiza uburyo bwa 'facial recognition' turashaka ko ari ibintu bizaba byoroshye, aho gusa uzajya ukoresha telefone igasuzuma isura yawe, ukaba utazongera gutegereza ku murongo, utegereje ko umukozi yandika indangamuntu yawe ku rupapuro, ibi kandi bizanakumira uburyo ubwo ari bwo bwose bw'uburiganya nk'uko rimwe na rimwe bijya biba.'
Yongeyeho ko mu gusuzuma dosiye zishyuza hasigaye hifashishwa ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) bikoroshya akazi, bikarinda kwibeshya ndetse bikanihutisha cyane, kuko wasangaga ari umuntu ugomba gusuzuma impapuro umurundo, akazisesengura.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB yasobanuye ko ikindi bishimira muri uru rugendo rwo gushyira serivisi zose ku ikoranabuhanga, ari uko sisitemu zose uru rwego rukoresha zikorwa n'Abanyarwanda bakazikorera mu Rwanda
Yagize ati 'Izi sisitemu zose mubona ni iz'Abanyarwanda, zikorerwa hano mu Rwanda n'abana b'Abanyarwanda, ndetse hari n'ibihugu bimwe bijya bisura bikifuza ko zimwe muri zo zabasha gukoreshwa mu bihugu byabo⦠na byo bizakorwa, ariko igishimishije zikorerwa hano n'Abanyarwanda kandi umusaruro urashimishije.'
'Ubundi kera izi sisitemu zose zishyurwaga amadevize, zikishyurwa zikozwe n'abanyamahanga bakanabona n'amakuru yacu, ubundi rimwe na rimwe bataba banakwiye kumenya, ariko bitanagenda neza na zo bakazitwara.'
Yagaragaje ko nubwo zitarabasha gukora ku bigega byose na serivisi zose, ariko ko aho zikora zatanze umusaruro ndetse ari na byo byafashije mu kubona umusaruro RSSB yagiye ibona mu myaka ishize.

