Rayon Sports yatangiye shampiyona neza itsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa cya Ndikumana Asman.
Ni wo wari umukino ufatwa nk'umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona kuko mu busanzwe aya makipe ni amakipe y'amakeba.
Kiyovu Sports iba yafunguye amazamu ku muno 10 ku ishoti rikomeye Paplay yateye ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 25 Kiyovu Sports yaje guhusha ikindi gitego rutahizamu Moise arebana n'umunyezamu Pavelh Ndzila awohereza hejuru y'izamu.
Iyi kipe y'Urucaca yaje gukora impinduka itateguwe nyuma y'uko Mbonyingabo Regis yagize ikibazo akemera nk'utaye ubwenge agasimburwa na Bukuru Christophe.
Kiyovu Sports yari yisirisimbye imbere y'izamu rya Rayon Sports ntabwo byaje kurangira neza kuko amahirwe amwe afatika Rayon yabonye yahise iyabyaza umusaruro, hari ku munota wa 43 ku mupira wahinduwe na Tambwe maze Ndikumana Asman ashyiraho umutwe kiba kigiyemo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yakoze impinduka igice cya kabiri kigitangira, Sindi Paul Jesus yahaye umwanya Aziz Basane ni nako nyuma Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Yves bavuyemo hinjiramo Adama Bagayogo na Bigirimana Abedi.
Kiyovu Sports na yi Niyo David, Byiringiro David na Moise bavuyemo hajyamo Crespo, Rene na Darcy.
Kiyovu Sports yashatse uko yishyura iki gitego biranga ahubwo ku munota wa nyuma Ndikumana Asman atsinda icya 2 maze umukino urangira ari 2-0.
Uko umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025
Gorilla FC 2-0 AS Muhanga
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025
Bugesera FC 1-0 Gicumbi FC
Etincelles 0-0 Gasogi United
Mukura VS 1-0 Musanze FC
Police FC 2-1 Rutsiro FC
Kiyovu Sports 0-2 Rayon Sports
Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025
AS Kigali vs Amagaju