Kayonza: Imbamutima z'urubyiruko 670 rwahoze mu mihanda n'ababyaye imburagihe bafashijwe kwiga imyuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwahawe izi mpamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 mu Karere ka Kayonza. Mu myuga rwigishijwe harimo umwuga wo guteka, gutunganya umusatsi n'ubwiza, kudoda, gutunganya ikawa ndetse n'ishami ry'ubwubatsi.

Iyi myuga bayigishijwe ku bufatanye bw'Akarere n'ikigo gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda, SACCA.

Umuyobozi w'ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko batangiye bita ku bana bo mu muhanda, nyuma bongeraho kwita ku bangavu babyariye iwabo n'abandi bana bavuka mu miryango itishoboye, yavuze ko kwigisha aba bana imyuga ari ibintu byiza kuko bihita bibahindurira ubuzima ako kanya.

Ati 'Ni amahirwe akomeye kubona Umunyarwanda yahinduye imibereho, twebwe nka SACCA twishimira kubona aba bana bahindura imibereho yabo, abandi bafasha imiryango yabo kwikura mu bukene.''

Mugwaneza Alice wabyaye afite imyaka 14, yavuze ko yabanje kubaho nabi mu buzima bushaririye nk'umwana wari wabyaye imburagihe, yavuze ko kuri ubu yishimira ko yize kudoda kandi bikanahita bimuhesha akazi.

Ati ''Naje hano ubuzima bunkomereye nganiriza abayobozi bo muri SACCA bamfasha kwiga kudoda ku buntu, ubu iyo nibariye ku kwezi nsanga ninjiza ibihumbi 100 Frw nizigamira, byatumye umwana wanjye mwigisha neza ndetse nanabona ibyo mutungisha ubu mfite intego zo kuzishingira inzu izajya idodera abantu benshi.''

Hakizimana Frank uri mu bana bakuwe ku muhanda bakarihirirwa, yavuze ko yakuriye mu buzima bubi bitewe n'uko ababyeyi be batari bishoboye,yavuze ko yize ibijyanye no gukora ikawa ndetse kuri ubu yamaze no kubona akazi mu Mujyi wa Kigali.

Ati ''Ubu nsigaye mfite umushahara w'ibihumbi 200 Frw kandi mfite n'icyizere ko ayo mafaranga azanarenga, ndifuza gutera imbere cyane nkahesha ishema iki kigo nkanerekana ko kuvukira ahantu habi iyo witaweho ushobora gutera imbere kurushaho.''

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye uru rubyiruko rwarangije iyi myuga gushyira imbaraga mu kwikorera kuko ari byo byabafasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere imiryango yabo.

Ati 'Icya mbere ni ukugira ikinyabupfura, abikorera ntibumve ko bajya gushaka akandi kazi ahubwo nk'abakora imisatsi, abateka, ari abadozi bose bashobora kwibumbira mu ma koperative bagakorera hamwe.''

Kuri ubu abana 1825 nibo bamaze kwigishwa imyuga ku bufatanye bw'Akarere ka Kayonza na SACCA, 86% muri bo bamaze kubona akazi aho bamwe bikorera abandi bagakorera abandi.

Abigishijwe gutegura ikawa ubu bari gukorera atubutse
Abize kudoda bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere kurushaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imbamutima-z-urubyiruko-670-rwahoze-mu-mihanda-n-ababyaye-imburagihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)