Iyi ECD yatashywe ku wa 12 Nzeri 2025, iherereye mu Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy'iyi sosiyete.
Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey, yavuze ko gushinga iyi ECD biri mu rwego rwo gushyigikira politiki nziza ya Leta y'u Rwanda no gufasha abakozi babo gukora batekanye.
Yagize ati 'Umukozi tumusaba ingufu agomba guha ikigo, ariko natwe tumwereke ko tumenya ubuzima bw'umuryango we asize inyuma. Tumaze kubona ko ibi byongera umusaruro mu kazi.'
'Abantu dukoresha bazinduka mu gitondo bakajya kure za Rusizi. Twashatse uburyo bwo kubafasha kugira imbaraga no kubereka ko natwe twita ku buzima bw'umuryango wabo.'
Yavuze ko iyi ECD ifite ibyangombwa byose birimo aho abana bigira, abarimu babigisha ibijyanye n'imyaka yabo, aho barira, aho baryama, aho ababyeyi bonkereza, n'aho abana bidagadurira.
Nkusi yongeyeho ko iri rerero rifite umwihariko wo gushingira ku babyeyi b'abagabo, kuko aribo bakoresha cyane, aho babigisha ko bakwiriye gufata iya mbere mu kwita ku burere bw'abana aho kubiharira ba nyina.
Bamwe mu bafite abana bazarererwa nuri iyi ECD bagaragaje ko bizafasha abana babo gukura neza bigatuma na bo bakora akazi kabo batekanye.
Kabatesi Clarisse, ufite abana babiri b'impanga bafite imyaka ibiri n'amezi umunani, yagize ati 'Umugabo wanjye ni umushoferi, mbere kubarera byari bigoranye. Ubu ndabona n'umwanya wo gukora ibindi bikorwa byinjiriza urugo.'
Nshimiyimana Maurice, umwe mu bashoferi bafite umwana muri iyo ECD, avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini.
Ati 'Iri rerero ryaje ari igisubizo ku bashoferi twari dufite abana ariko tudashobora kwizerwa 100% ubuzima bwabo. Bakigera hano bagira ubuzima bwiza, bituma tunabasha no kuzigama amafaranga kuko bigira ubuntu.'
Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA, Diane Iradukunda, yasabye abikorera gutangiza ibigo nk'ibi.
Ati 'Twese dufite inshingano zo kurera neza abana, kuko ari bo dutezeho ahazaza heza h'igihugu cyacu. Ndasaba ibigo bitandukanye gushyiraho gahunda nk'izi zigamije kuzamura no kwita ku bana.'
Gahunda y'Ingo Mbonezamikurire ni bumwe mu buryo Guverinoma y'u Rwanda yashyizweho hagamijwe mu kugabanya imirire mibi n'igwingira mu bana.
Ingo mbonezamikurire zirimo ibyiciro bine birimo izikorera mu ngo z'abaturage (Home Based ECDs), izikorera mu bigo bya Leta n'insengero (Community Bases ECDs), ingo mbonezamikorire zikorera mu bigo by'amashuri (School based ECD), hakiyongeraho n'ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo (Model ECDs).
|center>













<doc879018