Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatsinze Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4â€"1.

Muri uyu mukino waranzwe no kwitabirwa, harimo kandi na Jean Fidèle Uwayezu, wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, washimishije abafana b'iyi kipe cyane.

Usibye mu bitabiriye uyu mukino hanze y'ikibuga, ni umukino waranzwe no kwigaragaza k'umukinnyi mushya w'Umurundi, Ndikumana Asman, watsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

Vipers SC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 2 w'umukino binyuze ku mukinnyi wayo usatira ariwe Moses Waiswa.

Ikupe ya Rayon Sports izzwi nka Gikundiro, yagarutse neza mu mukino kugeza ubwo yatsinze ibitego 4 kuri kimwe.

Ni ibitego byatsinzwe na Rutahizamu mushya Yves Habimana wavuye mu ikipe ya Rutsiro FC, Tambwe Gloire na Asman Ndikumana bombi bakomoka mur Burundi.

Uyu mukino ukaba usigiye ikipe ya Rayon Sports isura y'uko izaba imeze mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 cyane cyane imikino mpuzamahanga.

The post Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)