Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda-Minisitiri Dr. Bizimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 ubwo Ikigo gitanga serivisi z'Ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies, cyashyikirizaga MINUBUMWE arenga miliyoni 130 Frw muri gahunda y'ubufatanye bwo kubungabunga amateka ya Jenoside.

Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko kubungabunga amateka bifasha mu kurwanya ikinyoma gikomeza gukwirakwizwa n'abashaka kuyagoreka.

Ati 'Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'

Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza, yemeza ko bifasha mu guhangana n'ikinyoma cy'abashaka kugoreka amateka nkana no kwigisha abatayazi.

Ati 'Gushyira amateka mu nzibutso no kwigisha amateka y'ukuri bifite akamaro ko guhangana n'icyo kinyoma no kwigisha abatayazi. Ni byo turiho ubu ariko ntituzabaho iteka, iminsi izagera tugende hasigara abatarabaye muri aya amateka nyirizina. Igihe tugihari rero ni twe dufite inshingano kugira ngo dusigire ayo mateka abazavuka n'abari kuvuka ubu.'

Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo inzibutso za Jenoside enye zishyirwe mu murage w'Isi wa UNESCO kandi byerekana agaciro Isi yahaye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Kugira ngo UNESCO nk'urwego rw'Umuryango w'Abibumbye rushinzwe umuco, ubushakashatsi n'uburezi rwemere kwandika site iyi ni yi ruyishyira mu murage w'Isi, ni uko hasuzumwa hakemezwa ko iyo site ifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe kigisha Isi yose. Kuba rero natwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zemezwa nk'izifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe, Isi ikemera kuzirinda. Murumva ko ari twe dukwiye gufata iya mbere mu kuzirinda no kubigaragaza.'

Dr. Bizimana kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubungabunga inzibutso kuko zibitse amateka kandi u Rwanda ruyazirikana.

Yavuze ko muri iyo gahunda yo kubungabunga amateka ubufatanye bushobora no kwagurirwa mu kubika ubuhamya bw'abarokotse Jenoside na bamwe mu bayirokotse basigaye babohoka bakavuga ibyo bakoze.

Ati 'Ntabwo turagera ku rwego rwo gufata ubuhamya uko bikwiye. Hari abantu bagenda babufata bakabukoresha muri filimi n'ahandi, abo twagira uko tubafasha kugira ngo ubwo buhamya bafata bugere ku bantu benshi. Ubuhamya bumaze no kugera ku rwego rwiza kuko no mu bakoze Jenoside hari abavuga ibyo bakoze, bitivugirwa gusa n'abayikorewe. Icyo ni ikintu cyiza gifasha mu kurwanya ipfobya n'ihakana ryayo, mu gihe abahamijwe ibyaha bagaruka bakabisobanura.'

Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ mu myaka 10.

Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga, guhangana n'abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kubungabunga amateka igihugu cyanyuzemo
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie
Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo
Abamyarwanda bagaragarijwe ko kubungabunga amateka ari inshingano
Liquid Intelligent Technologies ikomeje gushyigikira MINUBUMWE mu kubungabunga amateka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-yacu-ni-twe-tugomba-kuyabungabunga-nk-abanyarwanda-minisitiri-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)