Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye Rayon Sports WFC guhesha ishema u Rwanda begukana iki gikombe kizatuma bakina CAF Champions League.
Rayon Sports y'abagore imaze iminsi muri Kenya aho yitabiriye CECAFA Women igomba gutanga ikipe imwe ijya Champions League y'abagore, ikaba ari ikipe izegukana umwanya wa mbere.
Rayon Sports ikaba yaraye igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3, hari nyuma y'uko bari banganyije 0-0.
Ku mukino wa nyuma uzaba ejo, Gikundiro y'abakobwa izahura na JKT Queens yo muri Tanzania yasezereye Kenya Police Bullets.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire akaba yashimiye iyi kipe kuba yageze ku mukino wa nyuma ariko ayisaba no kuzana igikombe.
Ati "Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye kandi tubari inyuma.
Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme."
Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye kandi tubari inyuma.
Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme🇷🇼 https://t.co/kyvoo9Jxqmâ" Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 14, 2025
Si we gusa wabashimiye n'ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabashimiye ndetse amakuru avuga ko barangajwe imbere na perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice watanze miyoni 2.5 Frw, n'abandi bo muri Komite Nyabazi ye batanze andi miliyoni 2.5 Frw biba miliyoni 5 Frw babagenera agahimbazamusyi, nibegukana iki gikombe FERWAFA izabaha miliyoni 10 Frw.