Rutahizamu wa Rayon Asman Ndimumana yasabye abafana ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino we wa mbere, rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Asman Ndimumana yasabye abakunzi b'iyi kipe kumusengera kugira ngo azakore ibirenze ibyo yaraye akoze.

Ibi bitego yabitsinze mu mukino wa gicuti baraye batsinzemo Vipers FC 4-1 kuri Kigali Pele Stadium.

Yavuze ko yashimishijwe cyane no gutsinda ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

Ati "Ndishimye cyane gutsinda ibitego bibiri mu mukino wanjye wa mbere, ndabizi ko ngomba gukora cyane gukira ngo nkore ibirenze."

Yemeje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ayifitiye amasezerano y'imyaka 2. Ati "nasinye amasezerano y'imyaka 2."

Ni umukinnyi weretswe urukundo n'abafana aho bamuhaye amafaranga, ibintu yavuze ko bidasanzwe abasaba inkunga y'amasengesho.

Ati "Numvise nkunzwe, nashatse kugerageza kuvugana na bo ngo bankunde buri munsi, amasengesho ya bo yose bayashyireho, banshyigikire birenze."

Kuba nta gitutu bigiye kumushyiraho, yavuze ko ku ikipe nkuru yose igitutu kitabura kigomba kuba gihari.

Ati "Ku ikipe nkuru ntabwo igitutu kibura, yaba ari umukino wa gicuti haba hari igitutu, yaba umukino ukomeye igitutu kiba gihari, haba mu myitozo uba ugomba gutsinda urumva rero ntabwo biba byoroshye. "

Yavuze ko intego ari ukugeza Rayon Sports mu cyiciro gikurikiyeho cy'imikino Nyafurika.

Ati "intego ni ukugeza Rayon Sports mu cyiciro gikurikiyeho cy'Imikino Nyafurika no gutwara ibikombe byinshi."

Yasabye abafana kubihanganira ko icyo bifuza ari ukwandika amateka akomeye.

Ati "Icyo nasaba abafana batwihanganire, umusaruro nuboneka nta kibazo ariko icyo dushaka ni ukugeza iyi kipe ku rundi rwego no kwandika amateka akomeye."

Yemeje ko ubuyobozi bwamuhaye buri kimwe yari akeneye, ubu igisigaye ari we gukora cyane kugira ngo agaragaze icyo ashoboye.

Yatsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere
Ni umukinnyi wagaragaje ko azatanga akazi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11754

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)