Nyamasheke: Hegitari zirenga 1900 zigiye kwitabwaho by'umwihariko mu kongera umusaruro w'ubuhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri gahunda nshya ya Guverinoma y'u Rwanda yo kongera umusaruro w'ubuhinzi, binyuze mu gushyira imbaraga zidasanzwe kuri site zatoranyijwe yiswe 'Icyanya kigega'.

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo bwa 2024 bwagaragaje ko Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa 5 mu turere dufite abakene benshi kuko 40.8% by'abagatuye ari abakene.

Mu mpamvu zibitera harimo kuba umubare munini w'abaturage b'aka karere ari abahinzi, batabikora kinyamwuga, aho mu makosa bakora atubya umusaruro harimo kuvanga imyaka mu mirima, no kudakoresha ishwagara, ifumbire n'imbuto y'indobanure uko bikwiye.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamasheke, Twigenge Jean Marie Vianney, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu ngamba bafashe mu kongera umusaruro mu gihembwe cy'umuhindo wa 2025, harimo guhitamo site zatunganyijwe bakazitaho by'umwihariko.

Ati 'Muri gahunda y'Icyanya kigega, tuzahinga hegitari 1936, ari zo zizibandwaho cyane muri iki gihembwe cy'ihinga. Tuzahibanda by'umwihariko mu buryo bw'imihingire igezweho kuko dushaka ko izi hegitari 1936 zigomba kongera umusaruro mu buryo budasanzwe'.

Muri rusange muri iki gihembwe cy'ihinga, mu karere ka Nyamasheke hazahingwa hegitari 55.000 zihingwa mu buryo bwo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe.

Ibihingwa bizibandwaho muri iki gihembwe cy'ihinga harimo ibigori, ibishyimbo, imyumbati n'umuceri.

Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Karere ka Nyamasheke ryasabye abahinzi bo muri aka karere kwihutisha igikorwa cyo gutera imbuto mu mirima, bagahera ku bigori kuko ngo ibigori iyo ubihinze ukerewe imvura ishobora gucika bitarera.

Mu karere ka Nyamasheke, hegitari zirenga 1900 zigiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe mu kongera umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hegitari-zirenga-1900-zigiye-kwitabwaho-by-umwihariko-mu-kongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)