The New Times yanditse ko abashoramari bo mu mahanga, ba nyir'inganda, ndetse n'amasosiyete yigenga afite ubushobozi bw'amafaranga, basabwe kohereza ubusabe bwabo bugaragaza ayo bashaka kwishyura imitungo ya Master Steel iri mu nganda nini zikora ibyuma mu Rwanda.
Ni imitungo ikubiyemo ibikoresho by'uruganda kuva ku birimo imbere, inyubako, n'ubutaka rwubatseho.
Harimo ibikoresho by'urwo ruganda nk'amamashini yakoreshwaga mu gukora ibyuma ku buryo abazabigura bashobora guhita babikoresha batangira urundi ruganda.
Igihe ntarengwa cyo gutanga ubwo busabwe ni ukugeza ku itariki ya 30 Nzeri 2025.
Uruganda rwa Master Steel ruri ku buso bwa hegitari 107 mu Karere ka Kicukiro i Gahanga.
Imintungo y'urwo ruganda iri kugurishwa n'ikigo mpuzamahanga cyitwa WH Auctioneers kizobereye mu kugurisha imitungo y'ibigo binini nk'inganda cyangwa ibindi nikorwa remezo binini.
Master Steel ariko nubwo yashyize ku isoko imitungo yayo si mu buryo bwa burundu kuko ari ukuyikodesha mu myaka 49 yatangiye kubarwa ku itariki 6 Gicurasi 2025 ubwo urwo ruganda rwafungaga imiryango.
Master Steel ni uruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2005 rukora amabati ariko nyuma rugenda rwaguka rukora amoko icumi y'ibyuma bitandukanye byiganjyemo ibikoreshwa mu bwubatsi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitungo-ya-master-steel-igiye-kugurishwa-muri-cyamunara