Mu kiganiro na IGIHE, Thiery Dufresne, yagaragaje ko Albert II biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025.
Yavuze ko Prince Albert II wa Monaco azaba aje mu Rwanda gusura ibikorwa bitandukanye bya OFA ishami ryo mu Rwanda.
Ati 'Nagarutse hano mu Rwanda kugira ngo mbashe kwakira Igikomangoma Albert II wa Monaco, uzagera mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu aho tuzajyana kureba ibikorwa bya OFA bimaze imyaka itatu bikorerwa mu Rwanda. Ibi bikorwa ni inkuru ndende nshobora kugerageza kuvuga mu buryo bw'incamake.'
Mu 2022 ni bwo Thierry Dufresne yahuje imbaraga na Sonia Rolland bakorana umushinga w'ubworozi bw'inzuki ibizwi nk'ubuvumvu, aho batangije ibigo bibiri bihugura abavumvu batandukanye ku bworozi bw'inzuki.
Abo bombi bafitanye imikoranire na ARDI (Association Rwandaise pour la Promotion du Développement Intégré) ireberera ibikorwa by'ubuvumvu mu Rwanda.
Kuri ubu bafite ibigo bibiri mu Rwanda birimo igiherereye i Rugende mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, gishinzwe guhugura abavumvu b'abagabo n'abagore bigishwa uburyo butandukanye bwo gukora ubuvumvu, hibandwa cyane kukongera umusaruro w'ubuki.
Ikigo cya kabiri giherereye i Huye cyahariwe kubungabunga umusaruro uva mu bworozi bw'inzuki hibandwa cyane ku bisigazwa by'ubuki dore ko OFA yamaze kubibonera isoko.
Thierry Dufresne yavuze ko yakuze akunda inzuki ku buryo byatumye ubuzima bwe abwegurira guharanira ko inzuki zabaho zitegakanye.
Ati 'Nahisemo kwegurira ubuzima bwanjye mu kurengera inzuki. Kwiga ku nzuki cyangwa kugira ubumenyi bw'inzuki, ni ugusobanukirwa imico yazo no kumenya impamvu inzuki zigenda zihungabana cyangwa zigapfa.'
Yavuze ko uwo muryango yashinze wiyemeje gukora ubushakashatsi ku nzuki kuko wagiye waguka gahoro gahoro kandi kuri ubu ukomeje gukora uushakashatsi.
Ati 'Ubu turi gukora kuri Apropolis. Apropolis ni izina ridasanzwe, kandi benshi muri mwe, bishoboka ko mutazi icyo ari cyo. Ni nk'umuhovo inzuki zikusanya kugira ngo uzifashe gufunga no gukomeza aho ziri.'
Yavuze ko muri ubwo bushakashatsi ari ho yahuriye na Sonia Roland ukunda igihugu cye cy'u Rwanda bafatanyiriza hamwe gukora ubushakashatsi kandi buri gutanga umusaruro.
Yavuze ko muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko 'propolis' zigira ubushobozi budasanzwe kandi bwihariye burimo ubwo kurinda ibimera hatabayeho gukoresha imiti yo mu nganda ishobora kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima.
Byagaragaye kandi ko bigira ubushobozi mu guhangana n'udukoko dushobora kwangiza ubuziranenge bw'umusaruro w'inzuki.
Thiery yongeye kugaragaza ko Igikomangoma Albert II ari ambasaderi mwiza wo kubungangunga urusobe rw'ibinyabuzima ku Isi.
Yavuze ko Umujyi wa Monaco ufite amateka yo kwita ku kubungabunga ibidukikije uhereye ku bisekuruza bya Kera kugera kuri Albert II, yemeza ko nubwo bibanda cyane ku kubungabunga inyanja ariko Igikomangoma Albert agaragaza n'ubushake bwo kubungabunga inzuki.
Yongeye gushimangira akamaro k'inzuki kuko zigira uruhare mu kubangurira imyaka n'ibimera ku kigero cya 70%.
Yakomeje ati 'Mu yandi magambo, niba nta nzuki zari kubaho ku isi kandi zimaze imyaka miliyoni 100 zibaho, byari gusobanura ko nta kororoka kw'ibimera bifite indabo bwabaho. Ibimera bifite indabyo bigira uruhare ku kigero cya 30% cy'ibyo turya. Ni ukuvuga ko ari udukoko duto cyane, ariko dufite akamaro kanini cyane.'
Uyu Mufaransa uheruka mu Rwanda mu 2022, yishimiye impinduka mu iterambere u Rwanda rugaragaza by'umwihariko kuba rubaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika cyakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikomangoma-albert-ii-wa-monaco-ategerejwe-i-kigali