Munyakazi Sadate yahishuye uko perezida wa Yanga yaje kumugisha inama zabatumbagije Rayon yayoboraga igasigara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yahishuye uko ubwo yari umuyobozi wa Rayon Sports, perezida wa Yanga yaje kumugisha inama y'icyo bakora kugira ngo bamere nka Rayon Sports kuko yabonaga barabasize, inama yamuhaye yazishyize mu bikorwa none yabanyuzeho.

Ni mu butuma yageneye abitabiriye Inama y'Inteko Rusange ya Rayon Sports yabaye ejo hashize ku Cyumweru kuko we ntiyari ahari yari hanze y'u Rwanda.

Mu butumwa yageneye abitabiriye iyi nama, yatangiye abibutsa amahitamo 3 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ko na bo ari yo agomba kubaranga.

Ati "ndabibutsa amagambo ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yatubwiye aho tugomba guhitamo amahitamo 3, icya mbere tugomba kuba umwe, icya kabiri tugomba kwemera kubazwa inshingano, icya gatatu ni ukureba kure."

Yakomeje asaba ko iyi nama y'Inteko Rusange yagasigiye Rayon Sports akamaro, igashyigikira ubuyobozi buriho.

Sadate kandi yavuze ko kugira ngo ugere ku kintu gikomeye bigusaba kunyura mu bintu bikomeye.

Ati "nta na rimwe dushobora kugera mu bikomeye tudaciye mu bikomeye, ibikomeye twabiciyemo nkeka ko ubu ngubu igikenewe ari ugushyira hamwe tukaba umwe, tugakora ibikwriye."

Yakomeje avuga ubwo yari perezida wa Rayon Sports, umuyobozi wa Yanga yaje kumureba amubaza icyo bakoresheje ngo bashyire hamwe abakunzi ba Rayon, ngo yabonaga Rayon Sports yarabasize, inama yamuhaye ni zo yakoresheje none bamaze kubasiga.

Ati "perezida wa Yanga yaje kundeba ambaza icyo twakoresheje ngo dushyire hamwe abakunzi ba Rayon, uyu munsi ibyo namuganirije yaragiye abishyira mu bikorwa nimurebe aho Yanga igeze, natwe nka Rayon Sports uko twari twarasize amakipe yose yo mu Rwanda, tugasiga amakipe yose mu Karere mureke uyu munsi dufate icyemezo cy'urukundo gituma twongera tukagaruka mu mwanya wacu, umwanya w'intsinzi, umwanya wo kuririmba Murera igihugu cyose na Afurika yose ikatwumva."

Yabasabye kwiga neza ku mategeko agenga Umuryango wa Rayon Sports bakayahuza n'ibyo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwifuza.

Munyakazi Sadate yavuze uko yagiriye inama Yanga zayigejeje aho iri uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11801

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)