Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda nibwo yageze muri Afurika y'Epfo aho izakinira na Zimbabwe mu mukino w'Umunsi wa 8 wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Ni nyuma y'uko ku wa Gatandatu bari batsinzwe na Nigeria 1-0, ejo bakaba bazakina Zimbabwe muri Afurika y'epfo bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, bakaba bacumbitse muri Radisson RED Hotel muri Johannesburg.
Nyuma yo kuruhuka, biteganyijwe ko berekeza ku kibuga cya Orlando Stadium, aho bagomba gukorera imyitozo itegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.
Ikipe y'u Rwanda ifite amanota umunani mu itsinda C n'iya Zimbabwe ifite ane, ziheruka guhurira mu mukino wabereye mu Rwanda kuri Stade ya Huye, aho zanganyirije 0-0.
Ni umukino ugiye gukinwa nyuma y'uko u Rwanda rutsindiwe muri Nigeria na Super Eagles igitego 1-0, cyatumye imibare yo kujya mu Gikombe cy'Isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igorana.