Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yasabye imbabazi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen nyuma yo kugongana mu mukino Super Eagles yatsinzemo Amavubi 1-0.
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, wabereye muri Leta ya Uyo muri Nigeria hari mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira, uyu rutahuzamu yahuye na Niyomugabo Claude inyuma gato y'urubuga rw'amahina rw'ikipe y'igihugu Amavubi, maze bigagaraga ko uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa APR FC amukiniye nabi.
Ibi byaje kuviramo uyu rutahizamu guhita asohoka mu kibuga aho yagaragaye ko yagize ikibazo cya 'cheville'.
Nyuma y'umukino hagaragaye amashusho ya Niyomugabo Claude arimo amusaba imbabazi. Nta magambo yumvikanye amubwira ariko ibimenyetso yakoraga byagaragaza ko arimo gusaba imbabazi uyu rutahizamu amubwira ko atabishakaga.
Ntabwo Niyomugabo Claude yorohewe n'imbuga nkoranyamabaga kuko yaba afafana ba Galatasaray S.K yo muri Turikiya akinira ndetse n'ikipe y'igihugu ya Nigeria bavuga ko uyu rutahizamu adakorwaho.