APR FC yegukanye umwanya wa 3 muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yasoje imikino ya CECAFA Kagame Cup yegukana umwanya wa 3 ni nyuma yo gutsinda KMC 1-0.

Uyu munsi nibwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rimaze iminsi ribera muri Tanzania risozwa aho umukino wa nyuma uri buhuze Al Hilal yo muri Sudani na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Umukino w'umwanya wa gatatu wahuje APR FC yo mu Rwanda yazezerewe na Al Hilal na KMC yo muri Tanzania yasezerewe na Singida Black Stars.

Igitego kimwe rukumbi cya Memel Raouf Dao ku munota wa 45 ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw'amahina ni cyo cyahesheje APR FC umwanya wa 3 uherekezwa n'ibihumbi 10 by'amadorali.

Yatsinze iki gitego nyuma y'uko yari yahushije igitego ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

Mu gice cya kabiri kandi William Togui aba yatsindiye ikipe y'Ingabo z'Igihugu igitego cya kabiri ku mupira yiherewe n'umunyezemu ariko ateye umunyezamu awukuramo.

Iri rushanwa ntabwo ryagenze neza kuri APR FC yifuzaga kuzana igikombe ntibyakunze itahana umwanya wa 3 ni mu gihe umwaka ushize yatsindiwe ku mukino wa nyuma.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11865

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)