Perezida Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed uyobora itangazamakuru muri UAE - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed n'itsinda ry'abamuherekeje mu biro bye Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Nzeri 2025.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Village Urugwiro bugaragaza ko 'ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by'itangazamakuru hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, bashimangira uruhare rw'Itangazamakuru mu guteza imbere umubano w'impande zombi no kuwongerera imbaraga.'

Urwego rushinzwe Itangazamakuru (National Media Office) ruyobowe na Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed rwashyizwe ku rwego rwa Minisiteri kuva muri Mutarama 2024.

Rushinzwe iterambere ry'itangazamakuru, guhugura abarikoramo, no guharanira ko amakuru arebana n'igihugu cyabo avugwa ku rwego mpuzamahanga aba ahuye n'uko kibyemera.

Guverinoma y'u Rwanda n'iya UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza, washimangiwe n'ubufatanye bumaze igihe mu guteza imbere inzego zirimo ubukungu, umutekano n'ibikorwaremezo.

UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kandi by'ubwoko bunyuranye.

Perezida Kagame n'itsinda ryavuye muri UAE baganiriye ku bufatanye mu by'itangazamakuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-sheikh-abdulla-bin-mohammed-bin-butti-al-hamed-uyobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)