Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast', yateguwe n'umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.
Madamu Jeannette Kagame yashimye uwo muryango wa Rwanda Leaders Fellowship wayateguye n'uburyo wahisemo ko ibiganiro bitangwa byibanda ku murage wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yakomeje ati 'Ntitwabura guhangayikishwa n'ibihe turi kunyuramo aho Isi yimitse kwireba, kwikunda bifata indi ntera aho inyungu z'umuryango zitagihabwa umwanya. Umuntu yahindutse ntibindeba [â¦] bigatuma za ndangagaciro z'umuryango, ibanga ry'abashakanye, ubwitange butizigama bitagihabwa agaciro.'
Madamu Jeannette Kagame yasengeye imiryango y'abashakanye, asaba Imana guha umugisha imiryango no kuyishoboza.
Yagaragaje ko urugo ari u Rwanda ruto, rukaba n'ijuru rito bityo ko abakiri bato bafite umukoro ukomeye wo kubaka umurage mwiza uzasigirwa abazabakomokaho.
Yerekanye ko zimwe mu mpamvu zituma urugo rusenyuka vuba hari ubwo usanga bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo.
Ati 'Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza bimwe muri ibi bibazo. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy'urungano n'imiryango? Ese ni ukubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y'ubushobozi mutezeho? Dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.'
Yasabye abakiri bato guhindura imitekerereze nk'abantu basobanutse kandi biyemeje guhindura u Rwanda, abibutsa ko rwanyuze mu mateka mabi ariko ko bafite inshingano zo gusigasira ibyo rumaze kugeraho.
Ati 'Muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye. Mukomeze imihigo yo kuba intangarugero mu ngo zanyu mutibagiwe n'inshingano zanyu z'akazi kugira ngo mukabye inzozi z'abatubanjirije.'
Yagaragaje ko ijuru riharanirwa rikwiye gutangira gutegurirwa mu miryango, binyuze mu gusesengura neza impinduka z'ibihe, imigenzo n'imico kuko uko ibihe bigenda bihinduka ari ko n'inshingano z'abashakanye zigenda zihinduka.
Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abashakanye bakwiye kuzirikana ko ibishashagirana byose bidakwiye gusimbura ibihari by'indangagaciro nyarwanda, yemeza ko isezerano ryo kubana risaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo abashakanye bunge ubumwe.
Yasabye ababyeyi n'imiryango gushyira imbaraga mu gutegura abifuza gushinga urugo.
Ati 'Birakwiye gushyira imbaraga muri gahunda yo gutegura abifuza gushinga urugo. Ababyeyi n'imiryango bagomba kuba hafi abana babo hato tutazasanga twaratezutse ku nshingano zacu zo kurerera igihugu no kwita ku nshingano z'umuryango.'
Yakomeje ati 'Burya ubusitani butoshye tubona buturuka ku isoko y'amazi ibwuhira, ababona u Rwanda rwacu rutoshye, rutekanye kandi ruteye imbere, ukabona n'Abanyarwanda basobanutse ni ukubera ko umuryango ubabyara, ukabarera bunze ubumwe kandi ukonsa u Rwanda n'indangagaciro zituranga.'
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho, Moses Ndahiro, yavuze ko amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast amaze imyaka 30 akorwa kuko aya mbere yabaye mu 1995.
Yagaragaje ko urugendo rw'imyaka 30 rwaranzwe n'ibikorwa byiza byo gusengera igihugu no kungurana ubumenyi mu ngeri zitandukanye.
Umukozi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika, Pasiteri Didier Habimana, yavuze ko umuryango ari wo shingiro ryo kubaka igihugu kandi ko ari umurage mwiza.
Ati 'Umuryango nujya hamwe n'Isi izajya hamwe. Babajije umubikira Mama Tereza w'i Kalikuta icyo yakora ngo ahindure Isi, yahise asubiza ngo niba ushaka guhindura Isi, genda ukunde umuryango wawe. Kubaka umuryango utekanye ni umurage wasigira abazagukomokaho.'
Yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma 'Twemera ko ibiyobyabwenge n'ubusinzi buganza ubuzima bwacu na gahunda zacu za buri munsi.'
Abitabiriye ayo masengesho, basangijwe ubuhamya bwa bamwe mu bubatse ingo by'umwihariko izitaramara igihe kinini.
Ni ubuhamya bwatanzwe na Pasiteri Lambert Bariho, Nadine Umutoni Gatsinzi n'Umuryango w'Umuhanzi Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close na Tricia Niyonshuti.
Tom Close n'umugore we bagarutse ku byabafashije mu myaka 12 bamaze bubatse, bavuga ko kuganira, gushyira hamwe no kumenya ibyo buri umwe akunda biri mu byo bubakiyeho.
Pasiteri Bariho Lambert yasabye ko abagiye kurushinga bahabwa ubujyanama bukwiye bugamije kubaka urugo ruhamye.
Ku rundi ruhande Nadine Umutoni Gatsinzi yavuze ko abashakanye bagomba guharanira ko inshingano z'akazi ka buri munsi zitabibagiza kubaka umuryango wishimye.























Amafoto: Kwizera Herve