Impamvu y'izamuka ry'ibiciro bya 'cotex' mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2019, cotex zakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) gusa ibi ntibyabujije ko zirushaho kuzamuka mu biciro kuko ku isoko izaguraga hagati ya 700 Frw na 800 Frw ubu ziragura hagati ya 1000 Frw na 1200 Frw.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yabwiye The New Times ko iki kibazo bakizi ndetse kiri gukurikiranwa, ashimangira ko izikorerwa mu Rwanda zidahagije ugereranyije n'izikenewe.

Ati "Ikibazo gikomeye ni ubuke [cotex] zizwi cyane nka 'Super Sanitary Pads' zikoreshwa mu Rwanda, zigakorwa na 'Safari Centre' ikora udukarito 450 ku munsi, rimwe na rimwe tukaba duke ugereranyije n'ibikenewe ku isoko."

Yakomeje avuga ko ivanwaho rya TVA ridasobanuye igabanuka ry'ibiciro nubwo rigira uruhare mu kubigabanya, ashimangira ko izamuka ry'ibiciro by'ibikoresho byifashishwa mu gukora cotex, birimo n'ibituruka mu mahanga, bishobora kuzamura igiciro cyazo.

Gusa yijeje ko Minisiteri ayoboye igiye gukomeza ubugenzuzi mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo.

Hasobanuwe impamvu y'izamuka ry'ibiciro bya 'cotex'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-impamvu-y-izamuka-ry-ibiciro-bya-cotex

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)