LeCrae yageze i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ategerejwe mu gitaramo kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025. Yasesekaye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Iki gitaramo ategerejwemo kiranaririmbamo abarimo Chryso Ndasingwa, Rata Jah Naychah na See Muzik. Kiri mu mujyo w'ibyo ari gukora azenguruka Isi amenyekanisha album ye yise 'Reconstruction'.

Ni ibitaramo yahereye muri Afurika kuva ku wa 4 Nzeri 2025 ahereye muri Zimbabwe no muri Zambia ku wa 5 Nzeri 2025, mu gihe ubu i Kigali ari ho hatahiwe.

Nyuma yo kuva i Kigali, ku wa 7 Nzeri 2025 azahita ataramira i Nairobi muri Kenya abone kwerekeza muri Afurika y'Epfo aho afite ibitaramo bitatu kuva ku wa 10-13 Nzeri 2025.

Nyuma yo gusoza ibi bitaramo muri Afurika, kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, uyu muraperi uzaba aherekejwe n'abarimo Miles Minnick azatangira ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ku wa 13 Ukuboza 2025.

Lecrae ubusanzwe witwa Lecrae Devaughn Moore, amaze gukora album zigera 10 na Mixtape enye kuva yatangira umuziki ku giti cye mu 2004.

Uyu muraperi mu buzima bwe amaze guhatanira ibihembo 55 aho yegukanyemo 27 birimo Grammy Awards enye zirimo ebyiri yegukanye umwaka ushize.

Si Grammy Awards gusa abitse kuko yanatwaye Billboard Award mu 2015, BET Awards eshatu mu 2015, 2017 no mu 2018 mu gihe abitse ariko kandi ibihembo 12 bya 'Gospel Music Association' GMA Dove Awards n'ibindi binyuranye.

Uyu muraperi uretse umuziki afitemo album 12 ni n'umukinnyi wa filime aho amaze kugaragara muri filime zigera kuri 11 n'umwanditsi w'ibitabo ufite ibirimo Unashamed cyasohotse mu 2016 n'icyitwa 'I Am Restored: How I Lost My Religion but Found My Faith' cyasohotse mu 2020.

Ubwo LeCrae yari ageze i Kigali
LeCrae ni umwe mu baraperi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku rwego rw'Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lecrae-yageze-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)