APR FC yatsinze Mlandege FC 2-0 bya Memel Raouf Dao na Togui Mel biyifasha gukomeza kuyobora itsinda muri CECAFA Kagame Cup.
Wari umukino wa kabari APR FC yakinaga mu itsinda aho umukino wa mbere yatsinze Bumamuru FC 2-0.
Uyu munsi yakinaga na Mlandege FC yo muri Zanzibar. Iminota ya mbere y'umukino wabonaga APR FC irimo ikina neza ariko kureba mu izamu bibanza kwanga.
Gusa na APR FC na yo wabonaga ifite amakosa ya hato na hato mu bwugarizi, gusa Mlandege yananiwe kuyabyaza umusaruro.
APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 35 cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.
APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe William Togui Mel ariko ayiteye umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye ku ruhuka ari 1-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri neza aho ku munota wa 47 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.
Umukino warangiye ari 2-0. APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere ikina na KMC mu mukino usoza itsinda.