Kwihanika no gusesagura mu binengwa mu bukwe bw'iyi minsi; Louise Mushikiwabo ati "Twabigira dute?" - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, ari mu biboneye icyo kibazo ubwo aheruka mu Rwanda mu cyumweru cyo Kwita Izina.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko abantu bakora ubukwe bashobora gukora ubudatwaye amafaranga y'umurengera kandi ntibitume butagenda neza.

Yagize ati 'Ariko mbega ubukwe bwinshi, bujyamo byinshi na benshi kandi kenshi (…) Abagishaka rero tudaheje na ba bamwana, mbona mukwiye kutwigira uko tudatakaje umuco wacu twakora bike byiza. Abato mugishaka, natwe tubakunda murabona twabigira dute?"

Si Mushikiwabo ubibonamo imbogamizi gusa kuko na Madamu Jeannette Kagame ubwo mu mpera za Kanama yari mu amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast' yerekanye ko bimwe mu bituma urugo rusenyuka vuba bishobora kuba gushyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo.

Yagize ati 'Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza bimwe muri ibi bibazo. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy'urungano n'imiryango? Ese ni ukubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y'ubushobozi mutezeho? Dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.'

Ubukwe bwiza ariko ingo mbi

Inzobere mu mibanire, Hubert Sugira Hategekimana, aganira na RBA yavuze ko imvugo igezweho muri iyi minsi ko abakora ubukwe baba bategura umunsi w'igitangaza mu buzima bwabo asanga ibahuma amaso bakawurangamira wonyine urugo ntihagire urutekerezaho.

Ati 'Abantu babigize imvugo isanzwe iyo hari ugiye kurongora baba bavuga ngo uyu ni wo munsi w'igitangaza mu buzima. Ujya kubona ukabona bagushyize mu itsinda rya WhatsApp ngo mujye gufatanya gutegura ubukwe ariko nta muntu n'umwe muri iryo tsinda ushobora kumva avuga ati 'ariko ko umugeni wacu agiye kubaka azi icyo urugo ari cyo n'icyo bisaba'. Ingaruka ni uko abantu bagira ubukwe bwiza ariko bakagira ingo mbi.'

Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana ndetse akaba n'umubyeyi w'inararibonye we yavuze ko hari n'abageraho bagashirirwa kubera gutegura ubukwe, agatanga inama yo gutegura ibingana n'amikoro ahari.

Ati 'Ni ukumenya umufuka ufite kuko hari abakabya bakagera ubwo bashirirwa ugasanga n'ibindi bashakaga gukora babuze icyo babikoresha. Iyo ushaka ubukwe bwiza ufata ibintu bihwanye n'ubushobozi bwawe...Ab'amikoro make bajya bakora umurenge gusa abandi ntibarenze miliyoni.'

Umuturage witwa Uwizeye utuye mu Mujyi wa Kigali asanga bidakwiye kugera ubwo abantu bafata inguzanyo kugira ngo bakore ubukwe bw'igitangaza ngo bashaka kwemeza abandi.

Ati 'Hari abafata ubukwe nk'ikintu cyo kwerekana imbaraga cyangwa bikaba kunaniza imiryango ku ruhande rumwe. Ubukwe ni bwiza ariko nibura hakwiye gukoresha ibintu bike bitarimo gusesagura. Hari igihe rimwe na rimwe usanga wa muryango umaze gukora ubukwe ukennye cyangwa ukajya mu madeni urugo rugasenyuka rutaranatangira.'

Uwizeye ajya inama y'uko ab'amikoro make bajya basezerana imbere y'amategeko gusa mu gihe n'abifite na bo badakwiye kumarira ayo mikoro yose ku birori by'umunsi umwe.

Ati 'Hari abakoresha amafaranga menshi ukumva byageze muri miliyoni eshanu cyangwa miliyoni 10 Frw kandi kuyasubizaho biba ari ikibazo rimwe na rimwe bafashe nguzanyo. Uyafite nibura amenshi yakoresha miliyoni 1 Frw yabaye menshi ariko ku muntu utayafite bashobora kujya mu murenge gusa.'

Kwihanika no gusesagura biri mu binengwa mu bukwe bw'iyi minsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwihanika-no-gusesagura-mu-binengwa-mu-bukwe-bw-iyi-minsi-louise-mushikiwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)