Mighty Popo yamuritse filimi ye ya mbere yitezweho guhindura uruganda rwa sinema nyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni filime yise 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw'abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n'ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.

Ni filime yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n'umuziki mwinshi. Iri mu bwoko bw'izitwa 'Musical Drama'' mu rurimi rw'Icyongereza. Imara amasaha abiri.

Iyi filimi yubakiye ku bakobwa bane barimo batatu batangirira mu irushanwa ry'umuziki babiri bavukana ariko umwe agatanga ruswa kugira ngo begukane igihembo.

Nyuma y'igihe gito wa mukobwa utaba wahiriwe, akora ibishoboka byose ngo akundane n'Umuyobozi w'abategura irushanwa ndetse bakanabana ngo abone ubwamamare ariko undi we aba yifitemo umutima w'ubushurashuzi.

Nyuma yo gufata umugabo we amuca inyuma, ahita amurasa, akaza gufungwa ariko nyuma y'igihe gito akazagufungurwa kubera ko Se umubyara Kamali aba afite amafaranga.

Igice cya mbere kirangira bimenyekanye ko umuherwe Kamali yagize uruhare mu kwica ababyeyi ba bamwe mu bakinnyi bakina filimi ibituma na we yicwa.

Iyi filimi yanditswe na Mighty Popo ndetse ni na we 'Excutive Producer' wayo, mu gihe ifatwa ry'amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.

Mighty Popo yavuze ko ari filime yari amaze imyaka myinshi yandika, ariko igihe nyacyo cyo kuyikora no kuyishyira hanze kikaza kuba muri iyi myaka.

Yagize ati 'Ibyinshi byaje biza nk'ubuzima tunyuramo, tubamo umunsi ku wundi by'umwihariko umwana w'umukobwa. Ni ibintu dushobora no kuba byarabaye no ku bantu tuzi.'
Yavuze ko muri iyo filimi harimo uburyo izo mbogamizi bahura nazo zakemurwa.

Umwihariko wayo ngo ni uko ikozwe mu buryo mpuzamahanga, ibikoresho bigezweho ndetse Murigande yagaragaje ko yifuza ko yazatambuka kuri Netflix mu rwego rwo kugera kuri benshi.

Murigande yavuze ko iyo filimi yari imaze imyaka itatu n'igice itegurwa kandi yatwaye agera kuri miliyoni 200 Frw.

Yakinwemo n'abakinnyi bo mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda.
Yerekanye ko ubutumwa bushaka gutangwa ari ubujyanye no gufasha abana b'abakobwa bari mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.
Ati 'Abakobwa bari mu myidagaduro, bakwiye kumenya uko bahagaze, kumenya intego yabo, uko batangira neza bakarangiza neza umwugawe hatabayeho kwiyangiza no kwiyandarika.'
Biteganyijwe ko iyo filimi izagira ibice bitatu nubwo igice cya mbere ari cyo gishyizwe hanze.
Murigande yavuze ko iyo filimi yahaye akazi abagera kuri 250, abanyeshuri bo ku Nyundo n'abandi bo mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

Mighty Popo agaragaza ko iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko n'Umunyarwanda yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi yakundwa na buri wese.
Igaragaramo abakinnyi b'abanyarwanda nka Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema basanzwe ari abahanzi; The Major wo muri Symphony n'abandi batandukanye.

Abandi bagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka 'Directors of Photography'' mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n'abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.

Mighty Popo yatangaje ko iyo filimi yatangiye gushakirwa amasoko ndetse biteganyijwe ko vuba izakinwa mu Iserukiramuco mu Bufaransa.

Abantu bitabiriye iri murika rya filimi ari benshi
Ni filimi igaragaza ibibazo abakobwa bari mu ruganda rw'imyidagaduro bahura na byo
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi na we yitabiriye imurika ry'iyi filimi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni ubwo yageraga ahamurikiwe iyi filimi
Abakinnyi bagize uruhare muri iyi filimi
Bamwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filimi bashimiye abitabiriye iri murika ryayo
Abantu banyuzwe n'ibikubiye muri iyi filimi
Mighty Popo yijeje gukora filimi zihangana ku ruhando mpuzamahanga
Umunyamategeko w'umugande akaba n'umukinnyi wa Filimi ni umwe mu bakinnyi b'Imena muri iyi filimi

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mighty-popo-yamuritse-filimi-ye-ya-mbere-yitezweho-guhindura-uruganda-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)