Minisitiri Olivier Nduhungire he yasabye abana ba Sherrie Silver ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, yasabye abana bafashirizwa muri Sherrie Silver Foundation kugira inzozi no guharanira kuzikabya.

Yabigarutseho ubwo yari yabasuye ku cyiciro cya Sherrie Silver Foundation i Nyamirambo ngo arebe aho imyiteguro y'ibirori byo gukusanya inkunga yo gufasha abana berererwa muri uyu muryango bizwi nka 'The Gala Silver Foundation' igeze.

Yabasabye kugira inzozi zagutse kandi bagaharanira kuzigeraho bakora ibishoboka byose.

Ibi birori bizabera muri Kigali Arena tariki ya 1 Ugushyingo, bizayoborwa n'umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omindi na Makeda Mahadeo nka MCs ni mu gihe Ugo Mozie umunyamideli wambika ibyamamare ku Isi azaba ahari.

Ibi birori bizaririmbwamo n'abahanzi batandukanye nka Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Itike yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe, mu gihe abashaka kugurira rimwe iya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1Frw.

Ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y'icyubahiro azishyura itike y'ibihumbi 130Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1 200 000Frw.

Nduhungirehe Olivier yasabye abana bo muri Sherrie Silver Foundation guharanira kugera ku nzozi za bo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11860

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)