Icyo Pavelh Ndzila yasabye abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila yavuze ko yishimiye cyane gutangira shampiyona batsinda mukeba Kiyovu Sports, asaba abafana gukomeza kubashyigikira.

Wari umukino we wa mbere kuva yasinyira iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Ni umukino ikipe ye yatsinzemo Kiyovu Sports 2-0 mu mukino w'umunsi wa mbere shampiyona.

Pavelh Ndzila akaba yabwiye ISIMBI ko yishimiye cyane gutsinda uyu mukino cyane ko wari n'umukino w'abakeba.

Ati "ni ibyishimo byinshi kuko wari umukino w'abakeba, gutangira shampiyona mukina derby mukayitsinda ni byiza ndishimye."

Yakomeje ashimira abafana b'iyi kipe abasaba no gukomeza kuza kubashyigikira.

Ati "Abafana ndabashimira uburyo baje kudushyigira ari benshi, ndabasaba ko no mu mikino itaha bazaza ari benshi bakadutera ingabo mu bitugu."

Pavelh Ndzila ni umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville, yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 avuye muri APR FC yari asojemo amasezerano.

Pavelh Ndzila yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira umunsi ku munsi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11853

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)