Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri Dawe uri mu ijuru mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi ku wa 10 Nzeli 2025.
Umushoferi w'iyi Fuso yageze mu ikorosi ryo kuri Dawe uri Mu Ijuru gukata biramunanira agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu.
Abantu batatu yari itwaye harimo Dusengumukiza Alexandre w'imyaka 30 ufite indangamuntu yatangiwe Kabare mu Karere ka Kayonza wahise yitaba Imana, na ho Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye na Nyirahabumugisha Asinathe bakomereka byoroheje bitabwaho n'ibitaro bya Mugonero barataha.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanga SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n'imiyoborere mibi y'ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n'umushoferi.
Ati 'Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k'umushoferi no kugenda nabi mu muhanda k'umushoferi, hakiyongeraho n'umunaniro kuko umushoferi yari yaraye ijoro agenda, atagize umwana wo kuruhuka".
SP Kayigi yibukije abashoferi kujya bitwararika, akabanza kumva ko ameze neza, ari muzima no kujya ba bafata umwanya bakaruhuka.
Ati "Turabasaba kujya bategura ingendo, niyumva ananiwe afate umwanya aruhuke, n'abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare aho kugira ngo bakomeze guhatiriza shoferi gukomeza urugendo kandi babibona ko ananiwe".
Iyi mpanuka ibaye nyuma y'iminsi mike mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka ya kasiteri itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yarenze umuhanda igatangirwa n'igiti, nyuma y'aho shoferi yari yamenyesheje abagenzi ko afite ibitotsi abagenzi bakamuhatiriza gukomeza urugendo.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-imodoka-yahitanye-umwe-n-ihene-30