Nk'ubu ab'igitsina gore batwara indege muri Afurika bari munsi ya 1% mu gihe ku rwego rw'Isi ari 6%.
Nubwo bimeze bityo, hari abahatanye bagera kuri izi nzozi. Barimo na Captain Esther Mbabazi waciye uduhigo twose, ubu nta rwego ruri hejuru asabwa kugeraho kuko yageze ku cyo twakwita nk'agasongero muri uwo mwuga.
Agahigo uyu mubyeyi w'imyaka 35 aheruka guca ni ako kwinjira muri 'Capatain's Club', icyiciro kigize ihuriro ry'abagore batwara indege ku Isi.
Ni we Munyafurika rukumbi wari ubigezeho, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa 'Captain'.
Captain cyangwa se 'Komanda' ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n'urugendo rw'indege, ni we muyobozi uba ushinzwe ubuzima bw'indege n'abayirimo bose mu gihe iri kogoka ikirere.
Nubwo Captain Mbabazi yageze kuri uru rwego na we yanyuze mu bikomeye, guhera ubwo ababyeyi be bari mu buhunzi, ariko akomeza guhatana, kugeza ibyari inzozi bibaye impamo.
Captain Mbabazi ni umwe mu bahanuye abana b'abakobwa baturutse mu bigo birimo FAWE Girls' School, Gashora Girls Academy, Mary Hill, na Riviera High School.
Ni mu murongo w'Umuryango Mpuzamahanga w'Abagore batwara Indege ku Isi, Ishami rya Afurika rizwi nka 'African Section Ninty Nines, wo kongera abari n'abategarugori muri uyu mwuga.
Captain Mbabazi yabwiye abana b'abakobwa ko nubwo we yanyuze mu nzira zigoye ngo agere aho ageze ubu, ubu u Rwanda rwahaye amahirwe abana bose n'abakobwa badasigaye ku buryo uruhare runini ari urwabo.
Yagize ati 'Ntabwo ari ibintu binaniranye. Gusa si urugendo rworoshye cyane ariko tugomba gufashwamo n'inzego zaba iza leta n'ibigo bitandukanye. Bakamenya ibyo bakeneye byabafasha gutwara iyi ndege. Ibyo dukeneye byose turabifite. Nibajye mu mwuga batinyuke, bige basunike kandi bazabigeraho kuko bafite ubumenyi.'
Captain Mbabazi kandi yasabye inzego za leta n'iz'abikorera gushyiraho uburyo buzafasha abana b'abakobwa guhangana n'imbogamizi zihari.
Abajijwe uburyo nk'umugore afatanya inshingano zo gutwara indege n'iz'urugo, yavuze ko nta mbogamizi ahura na zo kuko aba agomba kuzuza inshingano zimureba zose nta zibangamiye izindi.
Yavuze ko muri RwandAir borohereza umugore wabyaye kugira ngo akore akazi asabwa ariko atibagiwe n'inshingano z'urugo.
Ati 'Iyo wabyaye baguha gukora mu Karere ugakora utaha. Ntabwo byihariye ku bapilote gusa, ahubwo biri no ku bandi bagore bakora muri uru rwego. Nabo iyo babyaye babashyira ku ndege zikora zitaha. Ni ibintu bishoboka. None se dutaniye he n'abaganga ko na bo bakora amasaha menshi, muri banki n'ahandi.'
Captain Mbabazi, urugero rw'ibishoboka ku bato
Ikuzwe Gihozo Emelyne asoje amashuri yisumbuye muri FAWE Girls School mu Mibare, Ubugenge na Mudasobwa. Yagize 91% mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Yavuze ko na we yakuze afite inzozi yo kuzaba umupilote ndetse ko iyo ntego akiyikomeje kuko akomeje kwitwara neza mu byo yiga.
Ati 'Nifuza kuzaba umupilote. Nabikundishijwe na Captain Mbabazi. Nakuze mwumva cyane. Ni umuntu wageze ku byo yaharaniye byose, bimpa imbaraga ko nanjye nabigeraho mu gihe naba mbishyizemo imbaraga. Badutembereje tubona ko bishoboka. Nzakomeza gukora cyane.'
Mugenzi we witwa Niyomwungeri Feblonie na we asoje amasomo muri FAWE Girls School mu Mibare, Ubugenge na Mudasobwa. Yagize 86% mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa wakuze yifuza kuzaba umupilote yakomeje ati 'Natunguwe no kubona indege imbonankubone. Badutembereje mu bice biyigize, batwereka imirimo itandukanye ijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere ndushaho kubikunda.'
Niyomwungeri yavuze ko yagize amahirwe yo kuganiriza umwe mu bapilote, amubwira inzira yatumye abigeraho ku buryo 'nanjye ndamutse mbonye amahirwe nabigeraho nta kabuza.'
Umuryango Mpuzamahanga w'Abagore batwara Indege ku Isi, watangiye mu 1929. Ugizwe n'abarenga 6000 bo mu bihugu 44 mu Isi. Ni mu gihe Section Ninety Nines yo yatangiye mu myaka itanu ishize igizwe n'abantu 40 bo mu bihugu 18.
Umuyobozi wa African Section Ninety Nines, Ivana Alvares Marchall, yavuze ko barajwe inshinga no kongera umubare w'abari n'abategarugori bari muri iyi mirimo bo muri Afurika.
Uyu Munya-Malawi umaze imyaka 20 muri iyi mirimo yagize ati 'Turi kugerageza kureba ko bakwiyongera binyuze muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere urubyiruko. Abakobwa bakomba kwiyemeza, bagakora cyane kugira ngo bagere ku cyo bifuza ariko na basaza babo bakabafasha. Ni umwuga urimo abagabo cyane ariko nkanjye baramfashije.'
Abana b'abakobwa batemberejwe mu bice bitandukanye bigize Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, berekwa ibice bigize indege, baganira n'abapilote n'abandi bakora muri iyi mirimo.

















