Itanga amafunguro agera ku bihumbi 12 ku buntu buri munsi: Mu gikoni cya Solid'Africa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo kubona ibyo kurya bisanzwe byaba ari ingorabahizi kuri abo, ngo batekereze indyo yuzuye. Kuyibona biba ari ikibazo, icyakora bikadindiza gukira vuba kw'abarwaye kuko indyo yuzuye ibigiramo uruhare rwa 90%.

Ikibabaje ni uko bimeze uko, nyamara imibare y'Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n'Ubuhinzi (FAO) yerekana ko toni miliyari 1.3 z'ibiribwa zimenwa buri mwaka. Ni ukuvuga ko ari hafi miliyari 1000$ ubariye mu gaciro k'amafaranga.

Solid'Africa ni imwe mu miryango yamenye iby'icyo kibazo nko mu myaka 15 ishize, yiyemeza gufasha abantu kubona indyo yuzuye ariko ibyinshi biyigize ibyihingiye muri gahunda ya 'farm to folk.'

Ni umuryango udaharanira inyungu watangiye ugamije kurwanya ibibazo by'imirire mibi, by'umwihariko mu bitaro bya Leta.

Byatangijwe n'umuntu umwe watekaga iwe akagaburira abantu batanu, imibare igenda izamuka, baba 10, abarwayi 50 bagera ku 100 gutyo.

Umuyobozi Mukuru wa Solid'Africa, Nassir Katuramu, yabwiye IGIHE ko icyari igitekerezo cy'umuntu umwe cyavuyemo umuryango ukora ku rwego rw'igihugu, utanga amafunguro arenga 4.500 buri munsi ku barwayi.

Batanga amafunguro ya mu gitondo, ayo ku manywa n'aya nijoro ku barwayi bagera ku 1.500 bari mu bitaro bitandatu bitandukanye biherereye i Kigali no mu nkengero zayo.

Birimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Kibagabaga, ibya Muhima, ibya Nyarugenge n'ibya Masaka, n'Ibitaro bya Rwinkwavu (PIH â€" Partners In Health).

Uretse abarwayi, ubu Solid'Africa itanga amafunguro ku banyeshuri 7,500 barimo abarenga 6000 bo muri Groupe Scolaire Kagugu Catholique yo mu Karere ka Gasabo ndetse n'abo muri Groupe Scolaire Ruhanga na yo mu Karere ka Gasabo.

Katuramu ati 'Turi gutanga amafunguro ku banyeshuri barenga 7.000 icyakora hari abagera miliyoni enye bayakeneye. Kandi uko abaturage b'u Rwanda bakomeza kwiyongera, ni ko umubare w'abanyeshuri uzagenda wiyongera. Turashaka kugira uruhare rurenze uru.'

Solid'Africa itanga amafunguro yuje intungamubiri

Ubu Solid'Africa imaze gutanga amafunguro agera kuri miliyoni umunani ku barenga 650.000.

Katuramu avuga ko mu myaka 15 bamaze batanga amafunguro ku barwayi, nta n'umwe uragaragaraho ikibazo giturutse ku mafunguro bamuhaye.

Solid'Africa ifite abakozi barenga 335 bari mu ngeri zitandukanye bijyanye n'ibyo bakenewemo, kuva mu murima kugeza mu bitaro n'amashuri ahatangirwa ibiribwa.

Ifatatanya n'imiryango itandukanye ku buryo itanga inkunga hafi ya 95% by'amafaranga ikoresha yose. Mu myaka itatu ishize icyo kigo cyatangije ishami ry'ubucuruzi, aho bakorana n'abakiliya bishyura, bakagaburira abakozi babo buri munsi.

Bihera mu murima…

Solid'Africa ifite gahunda yise 'farm to fork'. Ikora ubuhinzi butandukanye bwa bimwe mu biribwa izakenera itunganya amafunguro y'abo igabura.

Ikora ubuhinzi bugezweho, budakungura ubutaka ndetse bwifashishiha ikoranabuhanga ritandukanye nko kuhira, bukibanda ku ifumbire y'imborera gusa ndetse nta miti yica udukoko bukoresha. Ifite umurima w'icyitegererezo i Rugende mu Karere ka Gasabo.

Uwo murima uri ku buso bwa hegitari icyenda, hegitari eshatu zigahingwaho umuceri usarurwaho toni zirenga 18, mu gihe izindi esheshatu zihingwaho imboga n'imbuto zitandukanye, nk'amashu, karoti, imbwija, intoryi, inyanya, ibibiringanya n'ibindi.

Gari 'green house' ihingwamo itanga byibuze hagati ya toni zirindwi n'umunani z'inyanya buri gihembwe.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubwo buhinzi witwa, Dusabimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko bafatanya n'abashinzwe imirire mu bitaro bagasaba ibyo bagomba kubategurira bitewe n'abarwayi bafite bafite.

Ati 'Iyo bamaze kuduha ibyo bakenera mu mezi nibura atatu natwe duhinga dukurikije ibyo badusabye. Ubu igikoni cyacu turi kugihaza ku kigero cya 20% ku bijyanye n'imboga.'

Iyo bamaze gusarura bafite abakozi batunganya ibyo biribwa, abari mu bitaro mu gikoni no mu murima bagasangira amakuru y'ibikenewe bigatunganywa bikoherezwa mu bikoni.

Abakozi ba Solid'Africa bategura ibyo guteka bishyirwa abarwayi bo mu bitaro bitandukanye

Ibiribwa bizatekwa k'umunsi ukurikiyeho bitunganywa mbere y'amasaha nka 12, hagategurwa ibiryo bikimeze neza bitarangirika.

Bijyanye n'uko uwo murima udahaza Solid'Africa ikorana n'abo muri koperative z'abahinzi zigera kuri esheshatu, zihagarariye abahinzi bagera ku 4.500 bo mu turere twa Nyagatare na Rulindo.

Umurima wa Rugende ni uw'icyitegererezo. Ni wo ufasha kwereka abahinzi uko ubuhinzi bugezweho bukora. Witabwaho n'abakozi barenga 60, ariko mu gihe cy'ihinga ukaba wakwikuba kabiri.

Nyiransabimana Annonciata ufite abana batanu umaze imyaka ine muri Solid'Africa ati 'Abana banjye barize, mfite ihene eshatu, inkoko zitera amagi byose mbikesha Solid'Africa. Ikindi ntako bisa kubona kubona ibyo nkora hari ubuzima bwa benshi biramira buri munsi.'

Abacu baradutaye, Solid'Africa iratabara…

Muri CHUK bagaburira abarwayi bari hagati ya 400 na 500. Bagabanyije mu byiciro bibiri birimo abana n'abakuru. Harimo n'abafata amafunguro yihariye bitewe n'uburwayi bafite.

Uwiragiye Joseph ushinzwe serivisi zijyanye no kuboneza imirire ku barwayi muri CHUK ati 'Hari n'ababa batabasha gufata ifunguro ngo ribe ryabasha kunyura mu kanwa nk'uko bisanzwe, bakaba bafata ifunguro risukika rinyujijwe mu bindi bice by'umubiri. Byose Solid'Africa irabikora. Ikibazo cy'amafunguro hano cyarakemutse.'

Umurimo ukomeye wa Solid'Africa uwusobanurirwa na Habanimfura Jerome wo mu Karere ka Gasabo umaze imyaka itatu mu bitaro bya CHUK nta we umusura.

Afite umurwayi wakoze impanuka y'imodoka irashya na we ahiramo arangirika cyane ku buryo no guhindukira biba ari ikibazo.

Ati 'Baradufashije bikomeye. Tubona ibyo kurya kandi tukabibonera igihe. Ku murwayi udashoboye kuba yarya nk'ibyo turya ahabwa 'potage' kandi akayibona ku gihe, haba uwo mutobe arawubona kandi ku gihe. Abavandimwe baradusize Solid'Africa iratabara.'

Umurwaza mugenzi we witwa Itangishaka Beatha ati 'Twaje tuzi ko tuzamererwa nabi ariko nta kibazo twagize. twaraje tuhasanga abagiraneza, tukabona baduhaye igikoma mu gitondo n'umugati, Saa Sita bakaduha ibiryo, nimugoroba ibindi n'icyo kunywa.'

Kugaburira abarenga miliyoni ni yo ntumbero…

Kuko uwo murimo wakunzwe n'inzego zitandukanye mu Ugushyingo 2023, Solid'Africa yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, azafasha kwagura ibikorwa bakagera mu bitaro byose 47 bikuru n'iby'uturere, aho bazaba batanga amafunguro ku barwayi miliyoni.

Umuyobozi wa Solid'Africa, Nassir Katuramu ati 'Ubu twatangiye gutegura no kubaka ibikoni muri buri bitaro ry'akarere byo mu rwego rwo hejuru. Igikoni cyacu cya mbere cyafunguriwe mu Bitaro bya CHUK muri Mutarama 2025 ni cyo cya mbere muri 47 duteganya kubaka.'

Uyu muyobozi yavuze ko mu 2025 bazafungura ibindi bikoni bibiri, byiyongera ku byo bafite, akemeza ko mu myaka itanu iri imbere, bazaba bafite ibikoni mu bitaro bikuru n'iby'uturere byose.

Ibyo bizajyana kongera umubare w'abo bagaburira ku munsi, bakava ku 7500 ukagera ku bihumbi 20 bitarenze 2025. Uwo mubare uzakomeza kwiyongera uko bubaka ibikoni byinshi mu mashuri mu gihugu hose.

Ibyo bizajyana no gufatanya na Minisiteri y'Uburezi, aho bazagenda bubaka ibikoni mu bice bitandukanye byose, buri kimwe kikazajya gitanga cyangwa amafunguro mu mashuri atandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Solid'Africa, Nassir Katuramu, yavuze ko bamaze gutanga amafunguro arenga miliyoni umunani
Uwiragiye Joseph ushinzwe serivisi zijyanye no kuboneza imirire ku barwayi muri CHUK yagaragaje ko Solid'Africa itaraza, kugaburira abarwayi byari ingorabahizi
Solid'Africa ikora ubuhinzi bugezweho
Solid'Africa ihinga imboga z'amoko atandukanye mu murima wayo uherereye i Rugende
Imbwija zihingwa zigaburirwa abarwayi Solid'Africa inyinshi irazihingira
Solid'Africa ifite abakozi batandukanye bita ku bihingwa byayo
Dusabimana Jean Baptiste ukurikirana ibikorwa by'ubuhinzi bikorerwa mu murima wa Solid'Africa uherereye i Rugende yavuze ko ibikoni byabo bari kubihaza ku rugero rwa 20% ku mboga
Solid'Africa ihinga imboga ku buso bwa hegitari esheshatu
Izi ntoryi zeze mu murima wa Solid'Africa uherereye i Rugende
Solid'Africa ifite na 'green house' ihingamo imboga nk'inyanya
'Green house' ya Solid'Africa itanga byibuze hagati ya toni zirindwi n'umunani z'inyanya buri gihembwe
Solid'Africa ifite igice cya hegitari eshatu gisarurwaho toni 18 z'umuceri udatonoye
Solid'Africa ikora ubuhinzi bugezweho ntabwo ikoresha ifumbire y'imvaruganda

Amafoto: Kasiro Claude
Video: Nkusi Christian




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itanga-amafunguro-agera-ku-bihumbi-12-ku-buntu-buri-munsi-mu-gikoni-cya-solid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)