Rayon Sports mu gihirahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo habura ibyumweru bibiri ngo Rayon Sports yakire Singida Black Stars, ntabwo iramenya aho izakinira cyangwa niba yemerewe guhindurirwa itariki.

Gikundiro yagombaga kuzakira Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup hagati ya tariki ya 19 na 21 Nzeri 2025.

Gusa hajemo ikibazo cy'uko muri ayo matariki Stade Amahoro yagombaga kuzakira uyu mukino itazaboneka guhera tariki ya 15-28 Nzeri 2025 kubera Shampiyona y'Isi y'amagare izabera mu Rwanda.

Hari icyizere ko yashoboraga kuzakirira kuri Kigali Pelé Stadium ariko CAF yayikuye mu bibuga byemerewe kwakira imikino Mpuzamahanga.

Rayon Sports ikaba yarandikiye FERWAFA iyisaba ko yakwandikira CAF ikayisabira ko umukino wa bo ubanza na Singida Black Stars wakwigizwa inyuna Stade Amaho ikabanza ikaboneka nk'uko kuri APR FC byagenze yo umukino wa yo na Pyramids FC uzaba tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Kugeza ubu nubwo habura ibyumweru bibiri ngo uyu mukino ube nta gisubizo Rayon Sports ifite, ubaza aho bazakinira n'itariki bakakubwira "dutegereje igisubizo kizava muri CAF".

Rayon Sports ntiramenya itariki izakiniraho



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11770

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)