Bari bamaze kugezwaho raporo no gufata umwanzuro ku bikubiye mu mwanzuro umwanzuro (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w'Inteko ya EU uvuga ku Rwanda.
Ni umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye, icyita rusange kikaba ko EU isaba u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.
Uyu mugore wakatiwe n'inkiko mu 2010 akaza guhaba imbabazi mu 2018 akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi.
Harimo kandi gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga, gutangaza amakuru y'ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'icyo kwigaragambya.
Depite Mukabunani Christine yanenze Inteko ya EU yasabye ko 'u Rwanda guhagarika guhohotera no gufunga binyuranyije n'amategeko abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'abanyamakuru kugira ngo ubwisanzure bwo gutanga ibimenyetso bwimakazwe.'
Ati 'Bariya bantu ntabwo bazi ko natwe tuzi kuvuga. Bumva batuvugira iyo bavuga ngo abatavuga rumwe n'u Rwanda ngo baraduhohotera? Ese twe tunaniwe kubyivugira. Ntabwo ari abavugizi bacu. Abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda tugize ikibazo ntabwo twavugirwa na bariya twakwivugira. Ufite ikibazo wacyivugira ntabwo wajya gusana abanyamahanga ngo bakuvugire.'
Mukabunani kandi yavuze ko u Rwanda ruramutse rutewe 'ntabwo [Abanyaburayi] bamenya uvuga rumwe n'ubutegetsi n'utavuga rumwe na bwo, kuko twese duharanira ubusugire bw'igihugu cyacu, kukivuganira no guhashya uwo ari we wese washaka kukigirira nabi.'
Yavuze ko amashyaka y'abatavuga rumwe na leta aharanira ko u Rwanda rutera imbere ndetse ko abanyamahanga bataboshya ngo barurwanye ngo bemere.
Perezida w'Umutwe Uharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR, Depite Pie Nizeyimana yavuze ko umwanzuro w'Inteko ya EU ari agasuzuguro gakomeye cyane haba ku Rwanda no ku Banyafurika muri rusange.
Yakomeje ati 'Reka nibutse abo bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Burayi ndetse n'undi uwo ari we wese ko u Rwanda ari igihugu cyigenga. Ntabwo tugikolonizwa na bo bubahe ubusugire, amahitamo byacu nk'uko natwe twubaha ibyabo. Nibubahe amahitamo yacu mu kwihitiramo abayobozi n'amategeko yacu nk'uko natwe twubaha ayabo. Muri make twubahane.'
Depite Nizeyimana Pie yamaganye Inteko ya EU isaba ko Ingabire Victoire ukurikiranwe n'ubutabera yarekurwa, avuga ko Abanyarwanda bose ari bamwe imbere y'amategeko bishyiriyeho.
Ati 'Ndabwira Inteko ya EU ko yaba njye, minisitiri cyangwa generai yakurikiranwa n'amategeko ni na ko buri Munyarwanda wese yakurikiranwa. Sinumva impamvu bavuga ngo Ingabire Victoire akwiriye gushyiriraho umwihariko kuko ni Umunyarwanda nk'abandi.'
Yanagarutse ku mvugo z'Inteko ya EU zigaragaza ko Ingabire Victoire ari umuyobozi w'Ishyaka rya DALFA Umurinzi ariko yibutsa ko iryo shyaka ritemewe kuko yahamijwe n'inkiko igifungo kirenze amezi atandatu, iryo shyaka rikaba ritananditswe.
Ati 'Ibyo abazungu ntibabiyobewe ahubwo babikora bayobya uburari ku nyungu zabo cyangwa ku mukoro baba barahaye umuyobozi bita ko ari uw'umutwe wa politiki ariko utari we.'
Yitanzeho urugero nk'umuyobozi w'umutwe wa politiki, anyomoza abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari kuko 'nta muntu urampagararaho igihe ndi gutanga ibitekerezo. Icyiza ni uko dutanga ibitekerezo mu bwisanzure ariko tutabangamiye uburenganzira bwa bagenzi bacu.'
Yunganiwe na mugenzi we Depite Tumukunde Aimée Marie Ange wamaganye yivuye inyuma umwanzuro w'Inteko ya EU, yemeza ko ari agahomamunwa, hamwe usanga ibihugu byiyita ko bifite demokarasi kurenza ibindi bihohotera cyane ibiri mu nzira y'iterambere mu buryo bweruye bibihimbira ibyaha mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Yavuze ko ibi bihugu bibikora nkana mu buryo bw'ubukoloni bushya byahisemo, bikabikoresha mu buryo bwo gucecekesha ibihugu bya Afurika bidashaka birimo n'u Rwanda.
Ati 'Biterwa n'ipfunwe n'ikimwaro ibi bihugu byagize nyuma yo gutererana u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba ibihugu birebera. Bibangamirwa no gutekana n'ubumwe bw'Abanyarwanda n'izamuka ry'ubukungu bw'igihugu buri munsi bakarwana no kubikoma mu nkokora.'
Depite Icyitegetse Venutse yavuze ko u Rwanda atari insina ngufi buri wese aba agomba gucaho ikoma uko yiboneye.
Uyu mudepite yavuze ko umwanzuro wafashwe n'Abanyaburayi wakozwe mu mugambi wo kwanduza isura y'u Rwanda no kurwangisha abandi no gutambamira inyungu zarwo ku rwego mpuzamahanga.
Ati 'Ibi byo kurekura Ingabire Victoire ni ibikangisho. Nk'Abanyarwanda ntabwo dutewe ubwoba na gato n'ibyo bahora badukangisha.'
Depite Wibabara Jennifer yibukije abadepite bo muri EU ko burya butakiri ubu, agaragaza ko Ingabire Victoire afungiye ibyaha yakoze ndetse atari hejuru y'amategeko.
Ati 'Ni agasuzuguro ku nzego zacu. Ni umuco wo kudahana bakomeje kwimika. Jenoside barayirebereye ndetse barayishyigikira. Bumva umuntu waza kuvogera atagomba kuvugwaho. Ibyo bihugu byibutswe ko burya atari buno u Rwanda ruzi guharanira uburenganzira bwabo.'












