Itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 29 Gicurasi 2025 riteganya ko bitarenze tariki 31 Ukuboza 2025, buri modoka, uvanyemo izisonewe, igomba kwishyura amahoro agenewe gusana imihanda bitewe n'ubwoko bwayo.
Ivatiri n'ijipe byishyura 50.000 Frw, ikamyoneti, microbus, mini-bisi, na bisi bikishyura 100.000 Frw. Ikamyo na rukururana ntoya byishyura 120.000 Frw, naho rukururana nini ikishyura 150,000 Frw.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Iyandikwa, Imenyekanisha n'Iyishyurwa ry'Imisoro, Kinyunguti Adrien, yavuze ko hari nk'umuntu usanga afite imodoka yakoze impanuka igapfa burundu, iyo yaburiye ibyuma bisimbura ibindi (spare parts) akayibaga akagurisha ibice, cyangwa yaribwe, nyirayo atazi irengero ryayo, ku buryo bene abo basabwa kuzandukuza.
Yakomeje ati 'Nihagera tariki 31 Ukuboza 2025 utarabikora, imodoka yawe izabarwa ko iri mu muhanda, ko igomba kwishyura ayo mahoro. Utayishyuye harimo izindi ngaruka zo gufatirwa ibyemezo byo kwishyuzwa, ndetse turakeka ko mu minsi iri imbere n'abafatanyabikorwa nka polisi yo mu muhanda cyangwa abasuzuma ibinyabiziga, bazajya bafasha mu kureba niba ibyo binyabiziga birimo kujya mu muhanda byarishyuye aho mahoro.'
Ubusabe bwo gusubiza ibirango by'imodoka zavuye mu muhanda bwoherezwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, bugaherekezwa n'ikarita iranga ikinyabiziga (carte jaune).
Kinyunguti yakomeje ati 'Twatekereje ko ushobora kuba na 'carte jaune' utakiyifite, warayibuze. Tubasha koroshya uwo murimo, tukwereka akandi kadirishya unyuramo, kugira ngo wemeze ko icyo kinyabiziga ari icyawe, wamara kuzuza iyo declaration igasohoka, akaba ariyo ushyira muri sisitemu.'
Iyo ubusabe bwo gusubiza ibirango bwemejwe, usubiza ibirango ajyana purake z'imodoka ku ishami rya RRA riherereye kuri Dubai Port - i Masaka, agahabwa icyemezo cyo gusubiza ibirango.
Iyo ikinyabiziga gifite ibirarane by'imisoro, uwasabye yakira ubutumwa bumwohereza mu ishami rishinzwe kwishyura ibirarane, akishyura, akabona gukomeza urugendo rwo gusaba kwandukuza ikinyabiziga cye.
Uretse abafite ibinyabiziga byavuye mu muhanda, n'abafite ibinyabiziga bikiri mu mazina yabo kandi barabigurishije, basabwa gukora ihererekanya (mutation) kugira ngo batazabarwaho amahoro y'imodoka zibanditseho kandi batakizikoresha.
Uburyo bwo kumenyekanisha amahoro yo gusana imihanda
Mu korohereza abasora, umuntu utunze imodoka ashobora kumenyekanisha amahoro yo gusana imihanda akoresheje uburyo butandukanye burimo; gukoresha telefoni umuntu akanze *800#, kunyura ku rubuga rwa RRA cyangwa muri sisistemu ya E-tax.
Ukurikije uko sisitemu yo kumenyekanishirizamo aya mahoro yubatse, iyo winjiyemo ukenera plaque na TIN ikinyabiziga cyanditseho, ariko umusoro wandikwa kuri nimero ya 'chassis', ni ukuvuga nimero iri ku ruti imodoka yicayeho.
Impamvu ni uko imodoka imwe, mu mwaka umwe ishobora kwambara plaques nyinshi, ikandikwa no kuri TIN zitandukanye bitewe n'abagiye bayigura. Icyo gihe ariko chassis yo ntiba yahindutse. Niyo mpamvu imodoka igurishijwe yarasoze idasabwa kongera kwishyura.
Ibihano byo kutamenyekanisha no kutishyura
Itegeko ryo muri 2023 rigena uburyo bw'isoresha riteganya ko iyo usora atamenyekanishije umusoro ku gihe cyagenwe, acibwa amande angana na 50.000 FRW ku muntu ku giti cye udakora ubucuruzi, cyangwa usora ufite ibyacurujwe mu mwaka biri hejuru ya miliyoni 2 Frw ariko bitarengeje miliyoni 20 Frw.
Bitandukanye n'ikinyabiziga cyanditse ku muntu ku giti cye, ibihano ku binyabiziga byanditse ku bucuruzi bigenwa hagendewe ku gicuruzo.
Usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n'amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n'ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya 20% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30; 40% iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa mirongo 31 kikageza ku wa 60, na 60% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa iminsi irenga 60.
Imodoka zisonewe
Imodoka zisonewe aya mahoro zirimo ibinyabiziga bya Leta y'u Rwanda; ibinyabiziga bya ambasade n'iby'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda; n'ibinyabiziga by'imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y'u Rwanda.
Ubu busonerwe ariko na bwo bubanza gusabwa unyuze muri sisitemu ya E-tax, ukinjira muri 'online request', ugasaba ubusonerwe, bukemezwa kuri TIN. Iyo wemerewe, ibinyabiziga byanditse kuri iyo TIN byose biba bisonewe.
