Mu 2026 RFI izatangira gupima uturemangingo ndangasano tw'inyamaswa n'ibimera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo RFI yaganiraga na bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze, abavuga rikijyana n'abandi batandukanye bagera kuri 270, aho baganiraga ku bijyanye na serivisi iki kigo gitanga muri gahunda yiswe '' Sobanukirwa RFI 2025''

Ni kenshi hirya no hino humvikana abaturage baba bavuga ko batemewe inka n'andi matungo magufi, abandI bakarandurirwa imyaka ariko ababikoze ntibamenyekane.

Ni ibintu bigiye gutangira gukurikiranwa na RFI aho izajya ipima ibimenyetso by'ahabereye iki cyaha mu rwego rwo gufasha ubugenzacyaha.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles, yavuze ko guhera muri Mutarama 2026 bazatangira gupima uturemangingo ndangasano tw'inyamaswa n'ibimera mu rwego rwo kurushaho gufasha abagenzacyaha kubona ibimenyetso ku byaha bitandukanye biba byakozwe.

Yagize ati ''Tuzajya dupima uturemangingo ndangasano tw'inyamaswa n'ibimera kugira ngo dushobore gutanga ubutabera, ubundi twatangaga serivisi zo gupima uturemangingo ndangasano tw'abantu gusa ariko umwaka utaha tuzatangira noneho tubihuze na rya tungo ryatemwe, bizafasha abagenzacyaha kubona ikimenyetso bajyana mu rubanza.''

Uku gupima uturemangingo ndangasano tw'inyamaswa n'ibimera byinshimiwe na bamwe mu bayobozi ndetse n'abaturage bo mu Karere ka Ngoma, aho bavuga ko bizagabanya ibyaha.

Musanabandi Marie Jeanne yagize ati ' Hari ibyaha abantu bakunda gukora nko gutema inka, kurandura imyaka ya mugenzi we, gutema insina n'ibindi byinshi, ibyo rero abantu babikoraga bakibwira ko badashobora kumenyekana ariko RFI yatubwiye ko bagiye kujya bapima bakamenya abo bantu, bizatuma ibyaha bigabanuka bitange umutekano mu baturage.''

Ntirugirinshungu Patrice, yavuze ko ibyo yungukiye mu byo RFI yababwiye harimo kuba igiciro cyo gupimisha DNA kidahenze ndetse no kuba abaranduraga imyaka y'abaturage ndetse n'abatema inka bagiye kujya bamenyekana.

Ati ''Ku bwanjye mbona bizagabanya umubare w'ibyaha kuko abantu benshi bakora ibyaha usanga bihisha mu ijoro bagakora ibyaha bibwira ko nta muntu ubareba, ubu rero RFI nitangira gupima uturemangingo ndangasano bizafasha mu gufata ba bantu bakoraga ibyaha bibwira ko nta muntu ubareba.''

Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Ngoma basabwe gusaba abaturage kujya bagana RFI mu gihe bakeneye serivisi zayo zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wazo mu gukemura impaka n'ibindi byinshi.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles yavuze ko guhera muri Mutarama 2026 bazatangira gupima uturemangingo ndangasano tw'inyamaswa
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Ngoma bitabiriye ubukangurambaga bugaragaza ibyo RFI ikora
Abakozi ba RFI basobanuye serivisi serivisi itanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2026-rfi-izatangira-gupima-uturemangingo-ndangasano-tw-inyamaswa-n-ibimera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)