Iyi miryango yatangiye gusezeranywa kuva ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo mu Ntara y'Iburasirazuba hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry'uburinganire kizwi nka 'Gender Accountability Week''.
Iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Nyamirama ahasezeranyijwe imiryango 47 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Uretse mu Karere ka Kayonza iki gikorwa kandi cyanakorewe mu tundi turere twose.
Niyonsaba Florence na Mudaheranwa Alex batuye mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo mu Mudugudu wa Nyakagarama, bavuze ko bari bamaranye imyaka 23, bakaba barabyayemo abana umunani.
Bavuze ko kumara icyo gihe cyose batarasezeranye byatewe n'uko batari babanye neza.
Niyonsaba yagize ati 'Gusezerana ni ibintu binejeje cyane kuko uko ngana uku ku myaka 45 mu mvugo yo hanze bavuga ko iyo utasezeranye uba uri indaya, byari binteye ipfunwe ariko ubu ndumva nishimye, umugabo wanjye n'abana bacu biduhesheje agaciro, abana bari banditse kuri njye gusa ariko ubu nishimiye ko bananditswe kuri papa wabo.''
Mudaheranwa we yavuze ko yicuza ibintu byinshi yatakaje kubera kugira urugo rurimo amakimbirane.
Yavuze ko mu myaka 23 yakabaye yarateye imbere ariko kubera amakimbirane yatumye abana batiga neza.
Yavuze ko kuri ubu bagiye gukoresha imbaraga nyinshi biteze imbere.
Mugabo Frank, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Benishyaka umaze gufasha imiryango irenga 600 gusezerana imbere y'amategeko mu turere twa Gatsibo na Kayonza, yavuze ko iyi miryango bayigisha amezi atanu n'igice bayereka ibibi by'amakimbirane yo mu ngo.
Ati 'Twe turi umuryango utegamiye kuri Leta rero iyo imiryango myinshi yigishijwe igahinduka ikabana mu mahoro biradushimisha, ubu uyu munsi imiryango 24 mu yigera kuri 84 turi kwigisha yabashije gusezerana kandi yiyemeza kwikura mu bukene.''
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye imiryango yasezeranye kurushaho kubana neza no gufasha indi miryango ibana mu makimbirane mu kuyavamo kuko ngo nta keza kayo ahubwo asenya umuryango Nyarwanda.
Ati 'Tuzakomeza muri iki cyumweru gusezeranya imiryango, ubu tumaze kubarura imiryango 3277 yifuza gusezerana, aha n'ahandi henshi byakozwe ariko ni igikorwa kigikomeza, dufite imiryango igera ku 3716 twashoboye kubarura ibana mu makimbirane, turifuza gusoza iki cyumweru twumva ubuhamya bwiza bwabo.''
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hazasezeranywa imiryango myinshi, hagakorwa ubukangurambaga bigamije kurwanya amakimbirane yo mu miryango, kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, kwandika abana batanditse mu bitabo by'irangamimerere, gufasha abangavu batewe inda, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byinshi.



