Iburasirazuba: Barifuza ahantu hahoraho hajya habera Expo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri ubwo hasozwaga imurikagurisha ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba, ryaberaga mu Karere ka Rwamagana ku kibuga cya Polisi. Iyi Expo yari imaze iminsi 23 iba kuko yatangiye tariki ya 18 Kanama 2025, aho ryitabiriwe n'abamurika bagera kuri 280.

Ndayambaje Janvier wavuze mu izina ry'abandi bamuritse ibikorwa byabo, yavuze ko bishimiye uburyo bacuruje cyane ndetse anashimira PSF ku kuba yaremeye ubusabe bwacu, Expo ikava ku minsi 15 ikagera ku minsi 23.

Yakomeje avuga ko byatuma bacuruza cyane mwarakoze cyane ku buryo buri wese atashye anezerewe, yasabye ubuyobozi ko kandi bwabafasha hakaboneka ahantu hahoraho hajya habera imurikagurisha rihoraho kuko ryabafasha mu kwirinda ibihombo byo kubaka aho bakorera buri mwaka.

Ati 'Mu minsi ishize hano haguye imvura yangiza ibintu byinshi ariko ku bufatanye n'izindi nzego twarwanyije amazi, niyo mpamvu twifuza ko igikorwa cyo kubaka ahantu hahoraho hajya habera iyi expo byashirwamo imbaraga.''

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije Urugaga rw'Abikorera ko hari ikibanza cyiza aka Karere kageneye kubakwamo ibi bikorwa bya Expo anabasaba ko bashyira imbaraga mu kuhubaka kuko ubutaka buhari.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko koko bitewe n'uburyo aho basanzwe bakorera hasigaye hababana hato kandi hakagendera amafaranga menshi buri mwaka mu kubaka ibintu bakongera bakabisenya, bakeneye kubaka aho bazajya bakorera Expo mu buryo burambye.

Ati 'Abantu babashaga gusura bari hagati 4000 na 6000 buri munsi, ni ikigaragaza ko iri murikagurisha rimaze kugera ku rundi rwego ku buryo dutekereza ko ubutaha iki kibuga kizatubana gito, ubutaka twemerewe n'Akarere ka Rwamagana nituba twamaze kubutunganya bizaba ari amahire kuko amafaranga dushyira aha hanyuma iminsi 20 yashira tukabivanaho nacyo ni igihombo ariko turimo turabishakira igisubizo.''

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze iminsi baganira ku gikorwa cyo kubaka ahazajya habera imurikagurisha, ashimira Akarere ka Rwamagana n'ubuyobozi bwa Njyanama bwabahaye ubutaka bungana na hegitari hafi enye.

Ati 'Igikurikiye ni ukwishakamo amikoro dufatanyije kugira ngo ariho tuzajya dukorera iri murikagurisha hari ibisabwa byose, ntabwo ari indoto kuko twamaze kumenya ibisabwa, inyigo zirahari ubu hakurikiyeho kumenya uko twakwishakamo amikoro dufatanyije.''

Mu gusoza iri murikagurisha hanasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'ubuyobozi bw'Intara, uturere ndetse n'abayobozi b'Urugaga rw'Abikorera hagamijwe kunoza ubufatanye burambye. Muri aya masezerano harimo gushyiraho komite zisuzuma ibikorwa bizakorwa n'ibindi byinshi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-barifuza-ahantu-hahoraho-hajya-habera-expo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)