Bite by'ubutaka bwa RSSB butabyazwa umusaruro n'umushinga wa Kigali Green Complex? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari imbere ya Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'umutungo wa leta (PAC) mu 2022, RSSB yasabwe ibisobanuro ku butaka ifite bwatanzweho miliyari 137 Frw bukaba bwari bumaze imyaka igera ku 10 budakoreshwa ndetse raporo y'Umugenzuzi w'Imari igaragaza ko yari imaze kubutangaho agera kuri miliyoni 394 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aya mafaranga arimo imisoro n'ayo kubwitaho no kubucungira umutekano, bivuze ko uko butinda gukoreshwa ari na ko bukomeza guteza ibihombo. Hagaragajwe by'umwihariko ubutaka bwaguzwe mu Karere ka Rwamagana ariko butigeze bubyazwa umusaruro mu myaka irenga 10.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko RSSB ifite ubutaka hirya no hino mu gihugu, burimo ubutarabyazwa umusaruro, ariko ko hari ingamba zashyizweho.

Yagize ati 'RSSB ifite ubutaka ahantu hatandukanye, impamvu ifata ubwo butaka iba igira ngo mu nyungu z'igihugu, ntabwo wakubaka umushinga nka Vision City yaba iya mbere cyangwa iya kabiri, udafite ubutaka buhagije, cyangwa ngo wubake inzu ziciriritse zigere ku bihumbi 12 cyangwa ibihumbi 15 udafite ubutaka buhagije, cyangwa ngo wubake ivuriro cyangwa kaminuza udafite ubutaka buhagije.'

Yakomeje avuga ko 'Ntabwo bidasanzwe y'uko mu mikoranire ya hafi RSSB n'inzego zitandukanye za leta bigirana, bumwe mu butaka bwa RSSB bushobora guhindurirwa icyabugenewe kugira ngo habe hakubakwa nka kaminuza cyangwa se ikindi gikorwaremezo Leta yifuza. Ibyo byoroha gukorwa kuko nta muturage uba ugomba kwimurwa, ndetse n'umushoramari uba uje gukora icyo gikorwa akabikora mu buryo bwihuse.'

Rugemanshuro yavuze ko mu rwego rwo kuvugutira umuti icyo kibazo gikunze kugaruka cy'ubutaka butabyazwa umusaruro, hari ibiri gukorwa kandi bahamya ko bizatanga igisubizo kirambye.

Ati 'Dufite igenamigambi ry'ubutaka, rigena buri butaka RSSB ifite n'icyo buzakoreshwa, ndetse n'ubwo twasanze ari buto cyangwa buri ahantu hatazabyara umusaruro, buzashyirwa ku isoko abashoramari babyifuza babe babufata babukoreshe.'

By'umwihariko ku butaka ifite i Rwamagana, RSSB yagaragaje ko nta mushoramari w'Umunyarwanda cyangwa w'umunyamahanga urabegera agaragaza uburyo ashaka kububyaza umusaruro ngo binanirane, yavuze ko ahubwo ababegera ari abakomisiyoneri na bo baba bashaka kubucuruza ngo babonemo inyungu ubwabo.

Ati 'Umuntu ufite umushinga ubyara umusaruro, hari ubutaka yarambagije agasanga ari ubwa RSSB aze tuganire, biri mu byo dukora. Hari imishinga twiga twebwe ubwacu nk'urwego turebe uko twayibyaza umusaruro ku butaka buhari bugakoreshwa. Ugomba no gutekereza.'

Yongeyeho ati 'Hariya ni ahantu hashobora kuba hajya ishuri, hashobora kuba hajya umudugudu…Ariko mbisubiremo ufite umushinga wubaka, wunguka, rwose RSSB tuzawujyanamo, atari hariya i Rwamagana gusa, na hano iruhande rwa Golf, kuko umutungo wa RSSB ni uw'abanyamuryango.'

Ikindi Umuyobozi Mukuru wa RSSB yagarutseho, ni uko kuba bagura ubutaka bukamara igihe butarabyazwa umusaruro hari ubwo bigira umumaro, cyane ko ubutaka bugenda buzamura agaciro, bityo bagiye kubugura mu gihe bashaka gukora icyo gikorwa, nko kubaka inzu zihendutse, bituma ikiguzi cyabyo kitiyongera kuko baba bagiye kuzubaka ku butaka bataguze ako kanya ngo bube bubahenze.

Ati 'Ushaka kubaka inzu ziciriritse uyu munsi, ku gaciro k'ubutaka kagezweho uyu munsi, za nzu zishobora guhenda. Ni ukuvuga ngo tugiye kubaka umushinga tukajya kwimura abaturage uyu munsi, bishobora kugorana.'

'Kigali Green Complex' ntiratangira

Rugemanshuro kandi yavuze no ku mushinga wa 'Kigali Green Complex', byari byavuzwe ko wari ugiye gutangira bidatinze, ariko bikaba bisa n'ibyadindiye kuri ubu, agaragaza ko nta mpungenge bikwiye guteza kuko umushinga uzakorwa.

Yagize ati 'KGC umushinga urimo uranozwa, ibishushanyo mbonera byari bihari, ariko umushinga urimo uranozwa, umunsi warangije kunozwa neza ibigomba gukorwa byose tuzabamenyesha igihe uzatangirira, ariko uriya mushinga uzaba ntabwo wahagaritswe, uzaba kandi ugomba kugenda neza, hariya hagashyirwa inzu y'icyitegererezo.'

'Kigali Green Complex' ni inyubako iri mu mushinga w'ubwubatsi w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB binyuze mu kigo Ultimate Developers Ltd (UDL).

Iyi nyubako izaba iherereye mu kibanza kiri ahahoze Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa hafi na rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda ugana kuri Peage.

Nyuma yo kuzura kwa KGC izaba ari yo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda [amagorofa 29], izaba ikurikiwe na KCT (20), Grand Pension Plaza [18] na Makuza Peace Plaza igeretse inshuro 15.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB yavuze ko hamaze gukorwa igenamigambi ry'uburyo ubutaka bwayo bwose buzabyazwa umusaruro
RSSB yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 10 Nzeri 2025
Ubuyobozi bwa RSSB bwaganiriye n'abanyamakuru ku musaruro w'imyaka itanu ishize
RSSB yavuze ko hari inyigo zigikorwa kuri 'Kigali Green Complex'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-ubutaka-bwa-rssb-butabyazwa-umusaruro-n-umushinga-wa-kigali-green

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)