Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2021, yakoze ubukwe n'umukunzi we Jonas Treize mu birori byabereye mu Bufaransa.
Ubu bukwe bw'akataraboneka bombi bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, aho basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu Mujyi wa Chinon, mu Bufaransa.
Bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 2 Jonas Treize amwambitse impeta ya fiançailles kuko yayimwambitse muri Kanama 2023.
Mu Gushyingo 2022 nibwo Amanda yatangiye kujya asangiza abamukurikira amafoto n'amashusho yagiranye ibihe byiza n'uyu musore yeguriye umutima we.
Mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 nibwo Miss Akaliza Amanda yagiye kwerekana uyu musore kwa nyirakuru aho banize gukama.