Hakozwe ikoranabuhanga rizifashishwa mu kugabanya ibihombo byaterwaga n'imyenda mu bucuruzi buto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bishobora gutuma uri gukora ubucuruzi ahura n'igihombo gikomeye gishobora no kuganisha ku gufunga ibikorwa bye by'ubucuruzi.

Ikigo cy'Abanyarwanda cyakoze ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura no gukurikirana imyenda abacuruzi batanze ku baguzi babo binyuze muri porogaramu ishobora gushyirwa muri telefoni cyangwa mudasobwa yiswe 'Trust me'.

Ni porogaramu ishobora gufasha mu kugabanya abarya imyenda batazishyura kuko mbere yo gutanga umwenda, umuguzi n'umucuruzi bagirana amasezerano ashobora no kuzifashishwa mu nzego z'ubutabera nubwo aba ari mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Ni ibisanzwe mu bice bitandukanye by'igihugu by'umwihariko mu bacuruzi bo mu bice bituwemo usanga batanga amadeni ku bakiliya babo, rimwe bakabandika mu makayi cyangwa ntibabandike.

Hari ubwo bashobora kutumvikana ku ngano y'umwenda biturutse ku kutawibuka cyangwa akaba yabikora nkana agamije kumwambura burundu.

Majyambere Philbert uri mu bakoze porogaramu ya Trust me, yagaragaje ko kuyitekereza byari bigamije gufasha abacuruzi kwirinda ibihombo bituruka ku myenda itishyurwa uko bikwiye no kugabanya amakimbirane ashobora guturuka ku mafaranga.

Ati 'Ifasha abacuruzi mu gihe bagiye gutanga amadeni ku bakiliya babo kuko hari ikibazo ko abacuruzi igihe batanga imyenda ariko ugasanga ntiyishyurwa kubera yayahaye abantu benshi. Porogaramu ya Trust me icyo igufasha ni uko niba umuntu ubona ko ugomba kumuha ideni, umusaba ko arisabira muri yo noneho twebwe tukazagaruka mu gihe cyo kwishyura aho tumumenyesha wa muntu kugeza igihe yemereye kwishyura. Iyo yanze kwishyura, kubera ko cya gihe yuzuza ibisabwa bisa naho yakoraga amasezerano, twebwe dufata ya masezerano tukayatwara mu nzego bireba kugira ngo dufashe wa muntu watanze imyenda.'

Yakomeje ati 'Igikomeye cyane ni ugukumira ibintu bitaraba, kuko ubwabyo uko iyo porogaramu ikoze, umuntu ushaka guhemuka ntabwo yakwemera kwiyandikishamo icyiza ahubwo ni uko utamuha ideni. Iyo uyifite rero ubwira abantu bawe ko gutanga amadeni ubikorera muri Trust me. Uwatinze kwishyura na we biba bigaragara muri sisitemu ku buryo nta wundi mucuruzi ashobora gusaba ideni kuko bihita bigaragara ko atizewe.'

Ubu buryo bushobora kwifashishwa mu bintu bitandukanye harimo ibigo by'amashuri, inganda, abakodesha inzu n'abandi bakora

Uretse ibijyanye no gucunga no kugaruza amadeni, iyo porogaramu ifite n'icyiciro gifasha mu gukurikirana amakuru y'abakozi bo mu ngo ku buryo atapfa guhemukira umukoresha we cyangwa ngo we amuhemukire.

Kenshi usanga abakozi bo mu ngo bakunze guhemukira abakoresha bakabiba utwabo binyuze mu kuba bataba babafitiye imyirondoro yabo yose bikagira ingaruka ku mibanire n'imibereho y'abantu.

Muri ubwo buryo, ufite Porogaramu ya Trust me abashaka kwandika imyirondoro y'umukozi we yuzuye, ku buryo mu gihe habaye ikibazo ashobora kumenya aho abariza.

Ku rundi ruhande ariko umukozi na we ashobora kuyifashisha mu gihe umukoresha ashatse kumuriganya.

Majyambere yavuze ko bagiye gushyira abakozi muri buri kagari ku buryo bazafasha Abaturarwanda gusobanukirwa no koroherezwa gukoresha Trust me.

Abacuruzi bato bashyiriweho ikoranabuhanga rizabafasha kwirinda ibihombo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-ikoranabuhanga-rizifashishwa-mu-kugabanya-ibihombo-byaterwaga-n-imyenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)