Yabigarutseho mu kiganiro abayobozi ba RSSB bagiranye n'itangazamakuru, cyagarukaga ku ishusho rusange y'uko ihagaze kuva mu myaka itanu ishize (2021-2025).
Hanagarutswe no ku ishusho ya RSSB mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.
Rugemanshuro yavuze ko muri rusange umutungo wa RSSB wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ugera kuri miliyari 3000 Frw muri Kamena 2025.
Urwunguko ku gishoro rwavuye kuri 1,4% mu 2021 rugera kuri 14,2% muri Kamena 2025, bingana na miliyari 361,7 Frw, ugendeye ku ishoramari rya miliyari 2846 Frw RSSB yari yakoze.
Ati 'RSSB mu myaka itanu ishize yahinduye uburyo yashoragamo imari, yibanda cyane mu gushora mu mutungo utimukanwa mu buryo burambye, ndetse no gushyiraho ingamba z'uko buri shoramari rishya ryose rigomba kubanza gusuzumwa mu buryo bwimbitse. Ku bw'ibyo rero umusaruro urigaragaza kandi ni byo twifuza kugumaho.'
Yakomeje agira ati 'Ikindi ni uko mu myaka itanu ishize, uretse kuba hari ishoramari ritagendaga neza ryabashije gutezwa imbere, hari n'iryo twabashije kugurishaâ¦hari ibigera aho bimaze kugera ku rugero rushyitse mukaba mwasohokamo ariko mugasohokamo mu nyungu.'
Yavuze ko ibyo byose bikuraho ibyakundaga kuvugwa ko RSSB ikorera mu gihombo, ati 'Ibi rero bitanga icyizere ko umutungo w'abanyamuryango ucunzwe neza, ukoreshwa mu nyungu z'abanyamuryango, iz'igihugu, mu guteza imbere no guhanga imirimo bateza imbere igihugu cyacu.'
Mu myaka itanu ishize, ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB kuri Mutuelle de Sante byavuye kuri 953 bigera kuri 1182, na ho ibikorana na RAMA biva kuri 810 bigera kuri 1152.
RSSB igaragaza ko nubwo muri rusange ibijyanye n'ishoramari mu nyubako bikiri inyuma, iryo shoramari rigize 10% y'ishoramari rya RSSB ryose.
Yagize ati 'Hano ni hamwe mu ho dutekereza ko dukeneye kuzamura imikorere, nubwo hari impinduka mu bijyanye n'imishinga ishyirwa mu bikorwa, haracyagaragara gukererwa, gutinda gutangira, gutinda gusoza, bijyanye yaba ari ubushobozi bwo kubikurikirana, ariko n'urwo rwego rw'imyubakire rukeneye kongera umusasuro.'
Yagaragaje ko mu mishinga mishya iri kurangira harimo nk'uwa Heza Estate, kuri ubu 70% by'inzu zahubatswe zamaze kuzigamwa n'abazishaka nubwo imirimo ikiri kugana ku musozo.
Rugemanshuro yavuze ko RSSB iteganya kwagura ibikorwa by'ishoramari ku butaka ifite hafi ya Kigali Golf Course.
Iteganya kuhubaka hoteli nshya y'inyenyeri eshanu, ndetse hari n'abandi bashoramari bari kuvugana n'uru rwego bateganya kuhashyira ibindi bikorwa.
Rugemanshuro yagaragaje ko nubwo hakiri ibyo kongeramo imbaraga, ariko mu myaka itanu ishize uru rwego rwagaragaje iterambere mu bikorwa bitandukanye, ndetse rwagize uruhare mu iterambere ry'igihugu.









Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-rssb-yageze-kuri-miliyari-361-7-frw