Byitezwe ko mu 2026 hazaba hashyizweho politiki igenga imyandikire n'imikoreshereze y'igitabo mu Rwanda.
Iyi politiki imaze igihe itegerejwe, izafasha gushyiraho amabwiriza asobanutse ku banditsi, abacapa ndetse n'abashinzwe kugeza ibitabo ku isoko, haharanirwa ubunyamwuga muri uru rwego.
Umushinga wo gutegura iyi politiki watangijwe mu 2013, n'icyari Rwanda Library Services muri Kigali Public Library.
Waje kudindizwa no guhindagurika kw'inzego zari zifite aho zihuriye na wo, no guhinduka kw'inshingano muri Minisiteri y'Umuco na Siporo na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi n'izindi nzego zifitanye isano n'umuco.
Muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka Itanu [NST2], umushinga wo gutegura politiki y'igitabo mu Rwanda wahawe umwihariko, nk'igice kigize amategeko agenga uruganda rw'ibitabo mu Rwanda. Ni gahunda iri mu nshingano za Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE].
Ubu ibiganiro birakomeje hagati y'inzego zinyuranye zirimo Inteko y'Umuco, MINUBUMWE n'izindi, mu murongo wo gutegura iyi politiki.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi mu Isomero ry'Igihugu, Claude Nizeyimana, yasobanuye ko umuco wo guhererekanya ubumenyi mu mvugo [oral tradition] mu Rwanda, uri mu byagize uruhare mu gutinza gushyiraho politiki zita ku gusoma no kwandika.
Ati 'Nubwo uyu muco wo guhererekanya ubumenyi mu magambo gusa na wo ufite inyungu nyinshi, wanagize ingaruka ku iterambere ry'ubumenyi bwo gusoma no kwandika.'
Yongeyeho ko gutegura iyi politiki byakunze kugorana bitewe no guhindagurika kw'inzego zimwe, ariko ko ubu gahunda igeze kure.
Ati 'Turimo gukora uko dushoboye ngo twandike politiki, kandi turifuza ko izarangira bitarenze umwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026. Izamurikwa ku mugaragaro mu gihe gikwiye.'
Nizeyimana yavuze ko iyi politiki nshya izateza imbere umuco w'ubusizi n'ubuvanganzo, hagashyirwaho amategeko arengera uburenganzira bw'abanditsi, ndetse inoroshye ishoramari mu by'ibitabo.
Nk'uko yabigarutseho, iyi politiki izafasha kongera uburyo bwo kugeza ibitabo ku Banyarwanda hose, hashyirweho gahunda z'amahugurwa y'abakora mu ruganda rw'ibitabo no kubaka uburyo burambye bwo gutuma uru rwego rukora neza.
Nizeyimana yongeyeho ko gushyiraho urwego rw'ubuyobozi mu ruganda rw'igitabo, ari ngombwa kuko 'ibitabo bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga amateka, umuco n'umurage by'igihugu cyacu k'ubw'abo mu gihe kizaza. Binagira uruhare rukomeye mu burezi bw'ibihe byose no mu kwiyubaka k'umuntu ku giti cye.'
Iyi politiki iri gutegurwa mu gihe uruganda rw'ibitabo muri Afurika rudahagaze neza ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabane ugize 5,4% gusa by'inyungu ziva mu gucapa no gucuruza ibitabo ku Isi.
Winjiza ibitabo byinshi ugereranyije n'ibyo wohereza hanze.
Mu 2023 gusa, Umugabane wa Afurika watumije hanze yawo ibitabo bifite agaciro ka miliyoni 597$ wohereza ibifite agaciro ka miliyoni 81$ gusa.
Nubwo bimeze bityo, haracyari amahirwe nk'uko bigaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n'umuco, UNESCO.
UNESCO igaragaza ko uruganda rw'ibitabo muri Afurika rushobora kwinjiza agera kuri miliyari 18,5$, mu gihe hakorwa impinduka zikomeye cyane cyane mu cyiciro cy'ibitabo byifashishwa mu burezi, kuko ari cyo cyihariye 70% by'isoko ryose ku Isi.
