Iduka Iziwacu ryafunguwe ku wa 30 Kanama 2025, mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.
Ubuyobozi bwa Avipro Rwanda buvuga ko bugamije guteza imbere umuco wo guhanga imirimo binyuze mu gucuruza inyama z'nkoko zujuje ubuziranenge, bigacuruzwa binyuze mu mu maduka ya Iziwacu.
Aya maduka aho azaba ari hose mu gihugu azaba afitwemo imigabane n'Abanyarwanda kandi ari bo bayacunga hagamijwe guteza imbere ubucuruzi budaheza, bufasha buri wese kubona inko inkoko n'ibizikomokaho byjuje ubuziranenge no guteza imbere umuco wo kwikorera.
Umuyobozi wa Avipro Rwanda, Toochukwu Chido, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu gushyigikira urugendo rwo kwihangira imirimo mu Rwanda.
Ati 'Uyu mushinga uduteye ishema kuko ushyigikiye ubucuruzi bushingiye ku kwihangira imirimo, kandi uhamya ko Abanyarwanda bagerwaho n'inkoko nziza, zisukuye kandi zujuje ubuziranenge.'
Yavuze ko aya maduka yubakiye nkingi enye zirimo isuku n'isukura, ubuziranenge, gutanga serivisi nziza no kuba hafi y'abakiliya.
Yunzemo ko izina 'Iziwacu bisobanura 'iby'iwacu' mu Kinyarwanda. Bigaragaza ishema dufite mu kubaka imikorere aho amaduka aba ari ay'Abanyarwanda, akayoborwa n'Abanyarwanda, kandi inkoko zigurishwa zikaba zikomoka hano mu Rwanda.'
Chido yahamije ko Avipro Rwanda izafungura andi maduka umunani ya muri Kigali bitarenze muri Kamena 2026, akazagera no mu bindi bice by'igihugu mu gihe kizaza.
Avipro Rwanda ikorera ibikorwa by'ubworozi bw'inkoko n'ubucuruzi bw'ibizikomokaho, igafatanya n'abahinzi bo muri aka Karere aho ikura 75% by'inkoko mu Karere ka Bugesera, bituma byongerera ubushobozi abahinzi n'aborozi kandi bigateza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'inkoko mu Rwanda.
Avipro Rwanda ni ishami rya Avipro Mauritius, izwi cyane mu bworozi bw'inkoko no kuzikwirakwiza hirya no hino.









