Ibyo byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2025, ubwo uyu musore yafataga se akamuzingira muri matela akamumenaho lisansi ubundi akamutwika.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Gahinga, Hashakineza Theophile, yabwiye IGIHE ko byabaye hagati ya Saa Moya na Saa Mbili z'umugoroba wo ku wa 25 Nzeri.
Uyu musore w'imyaka 28 ngo yabaga i Kigali ariko yari amaze iminsi asubiye iwabo avuga ko ubuzima bw'i Kigali bumurambiye.
Uyu muyobozi w'umudugudu yasobanuye ko batabajwe mu masaha y'ijoro bakihutira gutabara ariko bakahagera basanga uwo musaza w'imyaka 76 yashizemo umwuka.
Yavuze ko nk'abaturage, babashije gufata uwo musore bakamushyikiriza inzego z'umutekano na zo zageze aho byabereye nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.
Bivugwa ko uwo musore yakundaga kwiba amafaranga y'uwo musaza, rimwe na rimwe bakamufata atarayamara, hakaba nubwo bamujyana mu kigo ngororamuco akavamo asa n'uwahindutse ariko nyuma y'igihe gito akongera akishora mu ngeso mbi.
Ubwo yafatwaga, ngo yavuze ko yagambiriye kwica se ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, ngo kuko yamubwiraga ko atari se kandi ngo yabonaga ntacyo amumariye.
Kuri ubu ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Uyu musaza yabanaga n'umukecuru wari mu gikoni ubwo ibi byose byabaga aho yari ari gutegura amafunguro y'ijoro. Uyu mukecuru niwe wagerageje gutabaza nyuma yo kumva umugabo we ari gushya ariko ntibyagira icyo bitanga.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangira gutunganya dosiye ye, ibe yashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo nabwo buyiregere Urukiko.
Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
