Ni ukuvuga ngo niba uri Umunyarwanda ugiye kwiga muri Uganda uzajya wishyura nk'ayo Abanya-Uganda bishyura. Ubusanzwe bishyuraga nk'abanyamahanga.
Uretse mu Rwanda no muri Kenya ho abanyamahanga bishyura angana n'abenegihugu, mu bihugu bisigaye umunyamahanga yishyuraga asumba ay'umwenegihugu.
Ni umwe mu myanzuro yafashwe mu nama y'abaminisitiri b'uburezi bo muri EAC yaberaga muri Uganda guhera ku wa 9 -12 Nzeri 2025.
Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yavuze ko abanyeshuri bava mu bihugu biri muri EAC badakwiye kwishyuzwa nk'abanyamahanga, ahubwo bagakwiye kwishyura nk'abandi benegihugu nk'uko bikorwa mu Rwanda.
Ati ' Mu Rwanda abanyeshuri bose bishyura kimwe hatitawe ku gihugu baturukamo, ntekereza ko ari na ko bimeze muri Kenya ariko ntabwo ari ko biri hano muri Uganda, no mu bindi bihugu. Turashaka gushyiraho uburyo abanyeshuri bacu b'Abanyarwanda nibaza muri Uganda, bazishyura nk'Abanya-Uganda.'
Akomeza avuga ko muri iyi nama kandi bemeje ko impamyabumenyi zivuye muri kaminuza zemewe zo mu bihugu bigize EAC zihabwa agaciro mu rwego rwo guha amahirwe abanyeshuri bose yaba ayo gukora cyangwa gukomeza amasomo.
Inama y'abaminisitiri b'uburezi muri EAC itaha, izabera i Kigali mu 2027. Hazasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ndetse no kurebera hamwe izindi ngingo zazamura ireme ry'uburezi muri EAC.


