Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryemeje ko RSSB Tigers yasimbuye APR BBC mu irushanwa rya BAL.
Mu itangazo FERWABA yashyize hanze, yavuze ko ikipe ya APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yikuyemo, ikaba yasimbujwe RSSB Tigers.
APR BBC ikaba yari mu itsinda ryashyizwe mu gace ka Karahari aho yagombaga kuzajya gukina ijonjora rya nyuma rizaba tariki ya 27 Werurwe 2026, i Pretoria muri Afurika y'Epfo, hazaba hashakwa itike y'imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.
APR BBC ntabwo izitabira BAL 2026
Source : http://isimbi.rw/apr-yasimbujwe-tigers-muri-bal.html