Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports, yavuze ko umukeba ba bafite ari Kiyovu Sports n'aho APR FC ari iyo kuryoshya ibirori.
Murenzi Abdallah ubu uri muri Komite y'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, yabivugiye mu kiganiro cy'Imikino kuri Fine FM cyo kuri uyu wa Kane aho yari umutumirwa.
Yavuze ko APR FC ari ikipe y'ejobundi nshya ataba ari umukeba wa bo ahubwo ari iyo kuryoshya ibirori.
Ati "aba ni bashya nta kibazo ntabwo tubabara, hari umuntu wambajije ngo witeguye ute derby ya Kiyovu ndamubwira nti uvuze ijambo rya nyaryo iyo ni yo derby tuzi, APR FC iraho kugira ngo iryoshye ibirori."
Avuze ibi mu gihe benshi bemeza ko umukino uhuza Rayon Sports yashinzwe 1968 na APR FC yashinzwe mu 1993 ari wo mukino w'abakeba "Derby" mu rw'Imisozi 1000.