Umulisa Nelly yatangaje gukekwaho ubutunzi budahari biri mu mbogamizi zikomeye yahuriye nazo mu rugendo rwe rwo kwamamara yakuye mu gukina sinema ndetse no kwifashishwa mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye.
Nelly wamenyakanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo nka 'My Heart' ya Killaman yagaragaje ko bijyanye n'uko ibyamamare byinshi bikunze kubaho mu buzima butari ubwa nyabwo kugira ngo bakurure amaso y'ababikurikira byatumye abibarizwa muri iki gisata cyose bafatwa nk'abantu bakize.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi , Nelly yagize ati "Abantu bumva ko twagafashe, twakize, mbese byemeye kandi tubaye mu buzima bwo kwiyoberanya nk'abandi bose .'
Nelly avuga ko uku gufatwa nk'abantu bamaze kugwiza ubutunzi ahanini bituruka ku myumvire y'uko abantu bajya muri sinema by'umwihariko abakobwa bahita bagira amahirwe yo kugirana umubano n'abadiyasipora bakabaha amafaranga menshi ku rwego rw'uko hari n'abo abwira ko ajya agenda n'amaguru cyangwa akennye bakabifata nko kubishongoraho.
Ati 'Biterwa n'uko abantu bumva ko abakobwa tujya muri sinema abadiasipora baduha amafaranga menshi kandi njyewe nta wigeze umpa amafaranga ye n'inshuro n'imwe. Nta n'umuntu ushobora kubwira ko ukennye ngo abyumve kubera yirirwa akubona kuri camera.'
Umulisa Nelly yanigeze kwiharira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho atenguha umusore wari umupfukamiye rwagati mu mujyi wa Kigali amusaba ko bazabana.
Source : http://isimbi.rw/abantu-bumva-ko-twagafashe-kandi-si-byo-umulisa-nelly.html