BK Insurance yagaragaje ko abakora ubuhinzi n'ubworozi batitabira iyi gahunda uko bikwiriye kandi Leta yarabashyiriyeho nkunganire.
BK Insurance igaragaza ko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ari rwo rukiri hasi mu bwishingizi, kandi rufatiye runini mu bukungu bw'igihugu.
Ni ingingo yagarutsweho mu Nteko rusange ya kane y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, RIBA, yabereye mu Karere ka Rubavu.
BK Insurance yagaragaje ko ikomeje gufasha abashinganisha imitungo yabo kandi ko itasize inyuma abahinzi n'aborozi, nubwo ubwitabire bukiri hasi.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yavuze ko mu buhinzi n'ubworozi hakigaragaramo icyuho mu bijyanye n'ubwishingizi nubwo Leta yashyizemo nkunganire.
Ati 'Usanga hari abafata ubwishingizi kuko babutumwe na banki, cyangwa babitegetswe, kandi na Leta yarashyizeho nkunganire aho umuturage yishyura 60%, Leta ikamwishyurira 40%. Dusaba abikora kutugana, bagahinga cyangwa bakorora batekanye.'
Yakomeje avuga ko BK Insurance yakoze ibishoboka byose ngo yegereze abaturage ubwishingizi kuko ibyago bidateguza.
Yavuze ko kandi ko BK Insurance uretse kwishingira ibyo abantu bakora ihanga n'akazi, kuko uwujuje ibisabwa wese ayihagararira.
Ati 'Mu gihugu hose BK Insurance ifite abakozi bahoraho 51. Ifite abayihagarariye mu bice bitandukanye 135 ndetse n'abakozi bimenyereza umwuga batandatu. Bose bahora biteguye guha serivisi ababagana bakeneye gushinganisha ibyo bakora.'
Ikigo cy'Ubwishingizi cya Banki ya Kigali, BK Insurance, gitanga ubwishingizi rusange, nk'ubw'ibinyabiziga, ubw'inkongi, ingendo, ubwubatsi, ubuhinzi n'ubworozi n'ubundi butandukanye.
Mu 2019 ni bwo u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurinda abahinzi n'aborozi ibihombo baterwa n'ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n'ibiza.
Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y'u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.
Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.



