Gakenke: Polisi yafunze batandatu bacukuraga gasegereti na colta binyuranyije n'amategeko n'ababaguriraga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bose bafashwe mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu Murenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore muri bene ibi bikorwa by'ubucukuzi butemewe ko bose, bazajya bafatwa bagashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana.

Ati 'Ushukisha umuturage amafaranga ni we kibazo cyane n'ubwo na we agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye mu bikorwa by'ubucukuzi butemewe, Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona umuturage ashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse n'ubw'abandi kuko bangiza ibikorwa by'inyungu rusange."

Yakomeje avuga ko abagura aya mabuye aba yacukuwe mu buryo butemewe ari bo baza ku isonga mu gutiza umurindi abishora mu bikorwa by'ubucukuzi bwayo.

Polisi y'u Rwanda kandi isaba abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kuko bugira ingaruka mbi, haba k'ubukora, umuryango, ibikorwaremezo n'ibidukikije.

IP Ngirabakunzi yavuze ko abacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n'amategeko mu murenge wa Ruli bazwi ku izina ry'Abahebyi, bangiza imyaka n'imirima y'abaturage, imigezi, ndetse bakanagirana amakimbirane n'abangirizwa ibikorwa.

Ati 'Usibye kwangiza ibigaragarira amaso, ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bwangiza imibanire y'abaturage aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n'abo bangiriza imirima, ababukora tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko ni byo bitanga umutekano uhagije, abatabyumva, bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.'

IP Ngirabakunzi yahamije ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego izakomeza gusobanurira abaturarwanda ingaruka zo kwishora mu bucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro binyuze mu bukangurambaga ndetse no gusangira amakuru n'abaturage y'aho bukorerwa.

Abafashwe bose uko ari icyenda icyenda bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

Batandatu bafatiwe mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe
Imigano yatewe ku mugezi mu kurengera ibidukikije na yo iri mu byangirizwa n'ubucukuzi butemewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-polisi-yafunze-batandatu-bacukuraga-gasegereti-na-colta-binyuranyije-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)