Mu kiganiro aherutse kugirana n'Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) b'Akarere ka Rubavu, Meya Mulindwa yahishuye ko hari igihe usanga nka 90% by'ingengo y'imari y'umuryango runaka yarakoreshejwe mu gukodesha ibyumba bizaberamo inama.
Muri iyi nama hagaragajwe ko muri 2024/225, Akarere ka Rubavu kari gafite abafatanyabikorwa 88. Abo bafatanyabikorwa bari bagaragaje ko bazakoresha ingengo y'imari y'arenga miliyari 8 Frw.
Ni ingengo y'imari yari igenewe imishinga yo guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere, gusa 76.57% byayo ni byo byashyizwe mu bikorwa.
Meya Mulindwa ati 'Dufite imiryango itagaragara, cyangwa idakora, itamenyekanisha ibikorwa izakorera mu karere, ndetse dufite n'isesagura umutungo mu nyungu z'abantu ku giti cyabo. Ntabwo bakwiye gusesagura ingengo y'imari uko bishakiye, aho utungurwa no kumva hari abakoresheje 90% mu gukodesha aho bakorera no gutegura amahugurwa.'
Umuyobozi w'Umuryango Integration of Children Post-Prison Organization, ufasha abana bataruzuza imyaka itatu babana n'ababyeyi babo mu ma gororero, n'abasubijwe mu buzima busanzwe, Furaha Delphine na we yanenze iyo mikorere.
Ati 'Biba bibaje nk'iyo umuryango runaka udakora ibikorwa biganisha ku mibereho myiza y'abaturage bo mu gace ukoreramo, bigaragaza ko badafite urukundo rw'ibyo bakora.'
Yasabye iyi miryango imeze nk'aho itabaho gukora icyo yasabiye icyangombwa, igafasha ubuyobozi mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y'abaturage.
