Inkuru y'urupfu rwe yashenguye benshi mu bari bamuzi, bahamya ko yari umugabo ugira ubupfura n'ubumuntu, ndetse akaba umutiganda mu kazi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yagaragaje ko Lt Gen Kabandana yari umuntu udasanzwe.
Yagize ati 'Mbabajwe bikomeye no kubura inshuti, gusa nishimira igihe twamaranye ari Defense Attaché muri Ambasade i Washington, D.C. ubwo nari nkijya ku mwanya wa Ambasaderi, Lt Gen Innocent Kabandana yari arenze kuba uwo dukorana, yari umufatanyabikorwa wo kwizerwa ndetse wo kugisha inama. Imitekerereze ye iganisha ku bisubozo, ubuhanga mu mibanire n'abandi n'ubwitange budacogora ku Rwanda byagaragazaga indangagaciro nyazo z'umusirikare w'u Rwanda.'
'Icyantunguraga cyane kuri Lt Gen Kabandana ni uburyo atigeze ahagarika guharanira kumenya no kwiyungura ubumenyi, byose abigirira inyungu z'u Rwanda. No mu bihe bikomeye, yakomeza gushimira ubuyobozi bw'igihugu cye ku bw'ubufasha no kumwitaho. Urukundo rwe ku Rwanda ndetse no ku muryango we rwari ndengamipaka, ndetse rwari magirirane inshuro ibihumbi.'
Yakomeje asobanura ko umugore we, Sabine, yamubaye hafi mu byiza n'ibibi, yerekana igisobanuro cya nyacyo cy'isezerano rivuga ngo 'kugeza ubwo tuzatandukanywa n'urupfu.' yongeyeho ko 'bombi baberaga urugero buri wese wari iruhande rwabo bivuye ku kwizera kwabo no kudacogora.'
Yavuze ko ibigwi bya Lt Gen Kabandana bikiri bizima binyuze mu mugore we ndetse n'abana babo, kuri ubu bakuze na bo babaye abantu batangaje.
Today marks the end of an extraordinary chapter in the life of a truly remarkable individual, Lt.Gen. Innocent Kabandana! I feel deeply saddened to lose a friend, yet I'm grateful for the time we shared.
As Defense Attaché at the Embassy in Washington, D.C., during my early days⦠pic.twitter.com/QhWT7Z5UlKâ" Mathilde Mukantabana (@AmbMukantabana) September 7, 2025
Undi wagaragaje ko yashenguwe n'urupfu rwa Lt Gen Kabandana, ni Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, na we wavuze ko yaranzwe n'ubupfura, ubuhanga n'urukundo.
Yagize ati 'Gen Kabandana yaranzwe n'ubupfura, n'ubuhanga, n'urukundo rutagabanije, ku be no ku gihugu cye. Ababanye na we n'abakoranye na we tubabajwe n'uko atuvuyemo vuba, gusa kwibuka izina ryiza asize kuri iyi Si biraduhumuriza! Kuri Sabine n'abana: mwihangane, mukomere!! Imana imwakire hafi yayo!'
Gen. Kabandana yaranzwe n'ubupfura, n'ubuhanga, n'urukundo rutagabanije, ku be no ku gihugu cye. Ababanye na we n'abakoranye nawe tubabajwe nuko atuvuyemo vuba, gusa kwibuka izina ryiza asize kuri iyi si biraduhumuriza! Kuri Sabine n'abana: mwihangane, mukomere!! Imana imwakire⦠https://t.co/ynT9rxHCdS
â" Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) September 7, 2025
Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n'ubuyobozi bw'Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda i Washington's DC.
Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.
Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n'Umuyobozi wa 'special forces'.
Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.


